• Imikino / FOOTBALL

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, batangiye kugera mu mwiherero guhera ku Cyumweru, kuri hoteli ya FERWAFA iherereye i Remera, mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kubera mu Rwanda.

Iyi mikino ya gishuti izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, izitabirwa n’amakipe umunani aturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

Imikino izabera kuri Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, aho amakipe azaba agabanyije mu matsinda abiri, ariyo Group A na Group B.

Itsinda rya mbere rizakinira kuri Stade Amahoro, ku wa 27 Werurwe aho hazaba imikino ibiri irimo uzahuza Kenya na Estonia, hakurikiraho uzahuza u Rwanda na Grenada.

Ku wa 30 Werurwe hazakinwa umukino wa nyuma w’iri tsinda, ushobora guhuza u Rwanda cyangwa Kenya bitewe n’uko imikino ibanza izaba yagenze.

Mu itsinda rya kabiri (Group B) rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium, imikino izatangira ku wa 26 Werurwe aho Aruba izahura na Macau, hakurikireho Tanzania na Liechtenstein, imikino ya nyuma y’iri tsinda izakinwa ku wa 29 Werurwe.

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 31 bazifashishwa muri iri rushanwa, barimo abanyezamu bane ari bo Ntwari Fiacre, Bigirimana Hugo, Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

Ba myugariro bahamagawe barimo Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Nshimiyimana Yunusu na Imanishimwe Emmanuel.

Hagati mu kibuga hazakinamo abakinnyi barimo Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo na Uwineza Rene, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette na Muhire Kevin.

Mu basatira harimo Mickels Joy, Ndayishimiye Karl Matteo, Kury Johan Marvin, Niyo David, Mugisha Gilbert. Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague na Kwizera Jojea.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe, harimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds yo mu Busuwisi na Kalisa Sven ukinira FC Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg n’abavandimwe batatu, Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy, bose bakina muri Azerbaijan, biteganyijwe ko bazafasha cyane mu busatirizi.

Iyi mikino ya FIFA Series si mu Rwanda gusa izabera, kuko izanakirwa n’ibindi bihugu birimo Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico na Uzbekistan, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.







 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments