Ambasaderi wa Uganda agiye kwirukanwa na Guverinoma ya Canada

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-17 10:00:07 Amakuru

Ambasaderi wa Uganda, Joy Ruth Acheng ashobora kwirukanwa na Guverinoma ya Canada ku wa 21 Kanama 2024, azizwa imyitwarire idahwitse.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru New Vision, avuga ko umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yavuze ko Ambasaderi Acheng azava muri Canada tariki ya 21 Kanama.

Ntabwo iyi myitwarire idahwitse Ambasaderi Acheng ashinjwa yasobanuwe gusa iki kibazo kiri guhuzwa n’ubutumwa bunenga Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine aherutse gushyira ku rubuga X.

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ko Ambasaderi Acheng ari gukorera muri Canada politiki y’urugomo nyuma y’aho uyu mudipolomate agaragaye yibasira abayoboke b’ishyaka NUP (National Unity Platform) bigaragambirizaga i Toronto.

Mu gihe Bobi Wine avuga ko abashinzwe umutekano muri Uganda bashimuta abayoboke ba NUP, Ambasaderi Acheng yumvikanye abwira aba bantu ko hari ubwo bishimuta, bakaniyica, bakabeshyera Perezida Yoweri Museveni.

Ambasaderi Acheng yagize ati “Ikibazo cyanyu ni uko mwishimuta. Nimureke kwishimuta no kwiyica, muvuga ko ari Museveni ubibakorera.”

Uyu mudipolomate kandi yabwiye abayoboke ba NUP bari bateraniye muri Toronto ko agiye kubahamagarira abapolisi, bakabakura muri iyi myigaragambyo.

Related Post