Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Nibwo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, byasohoye itangazo ritangaza Guverinoma nshya y’u Rwanda igizwe na ba Minisitiri 21 barimo abasimbuye abandi ku mirimo mu gihe hari abagumye mu myanya yabo.
Perezida Paul Kagame afatanyije na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Guverinoma nshya nk’uko bigaragarira mu itangazo , igaragaramo ba Minisitiri bari basanzwe muri Guverinoma iheruka usibye batatu barimo Aurore Mimosa Munyangaju wayoboraga Minisiteri ya Siporo, uw’Ubucuruzi n’Inganda n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Uko iyi Guverinoma nshya iteye: Yusuf Murangwa yakomeje kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Olivier Nduhungirehe aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, n’Ubutwererane, Dr. Emmanuel Ugirashebuja akomeza kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, Juvenal Marizamunda akomeza kuba Minisitiri w’Ingabo na ho Consolée Uwimana akomeza kuba Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango.
Judith Uwizeye yakomeje kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika na ho Inès Mpambara akomeza kuba Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr Vincent Biruta yakomeje kuba Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’ Uburezi na Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yakomeje kuba Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi, Richard Nyirishema asimbura Aurore Mimosa Munyangaju ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo na ho Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima akomeza kuba Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.
Dr. Ildephonse Musafiri yakomeje kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Sabin Nsanzimana akomeza kuba uw’Ubuzima mu gihe Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prudence Sebahizi agirwa uw’Ubucuruzi n’Inganda na ho Dr. Valentine Uwamariya akomeza kuba Minisitiri w’Ibidukikije.