Gereza imaze gupfiramo imfungwa 56 mu mezi umunani gusa ikomeje kwibazwaho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-20 16:17:00 Amakuru

Kuva muri Mutarama 2024, muri Gereza ya Kakwangura iherereye mu Mujyi wa Butembo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamaze gupfiramo imfungwa 56.

Ni amakuru yashyizwe hanze n'Umushakashatsi akaba n’umunyamategeko, Me Sekera Kasereka, wasobanuye ko izi mpfu zituruka ku kuba iyi gereza irimo ubucucike bukabije bw’Imfungwa, kandi bukaba bukomeje kwiyongera.

Me Kasereka yatangaje ko ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bufite uruhare runini mu kongera ubucucike muri iyi gereza, kuko abenshi bafungiwemo ari bwo bubohereza butitaye ku biteganywa n’amategeko.

Umudepite uhagarariye Butembo mu Nteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rw’intara, Bienvenu Lutshumbi, aherutse kwandikira Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, amusaba gufata ingamba zatuma ubucucike muri gereza ya Kakwangura bugabanyuka.

Uyu mudepite yasabye Minisitiri Mutamba ko hakubakwa izindi nyubako za gereza zigezweho, bigendanye n’ikibazo cy’umutekano muke wugarije Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

IGIHE cyanditse ko Umuhuzabikorwa w’umuryango REDHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Muhindo Wasivinywa, we yasabye Minisitiri Mutamba ko Leta yashyiraho komisiyo yihariye yakurikirana dosiye z’abafungiwe ibyaha bito kugira ngo bafungurwe vuba.

Related Post