• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerana mu Rusengero, abandi bantu icyenda (9) barakomereka.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ahagana Saa Tatu n’Igice (9h30'), ibera mu Mudugudu wa Gashoro, mu Kagari ka Tumba, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko imodoka yakoze impanuka yari mu bwoko bwa Hiace (minibus) yari itwaye abajyaga kuri Paruwasi ya Tumba mu muhango wo gusezerana.

Yagize ati:"Iyo modoka igeze mu Mudugudu wa Gashoro, aho hantu hari ikorosi kandi hateye, umushoferi ntiyabasha kugenzura neza umuvuduko bitewe no kwihuta, agonga umukingo, imodoka igwisha urubavu. Umuntu umwe yahise yitaba Imana, abandi icyenda barakomereka."

SP Kayigi yavuze ko ubutabazi bwihuse bwahise bukorwa, aho bamwe mu bakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Tumba, mu gihe abandi bajyanywe mu Bitaro bya Nemba kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika, bubahiriza umuvuduko wagenwe no kwirinda uburangare, cyane cyane mu mihanda irimo amakorosi n’ahantu hamanuka cyangwa haterera.

Yagize ati:"Igikenewe ni ukugenda ku muvuduko wagenwe no kuzirikana ko ubuzima bufite agaciro kurusha aho ugiye hose. Iyo impanuka ibaye, ntacyo uba ugiye kugeraho. Turasaba abakoresha umuhanda bose kugira imyitwarire myiza kugira ngo tugabanye impanuka zikomeje guterwa ahanini n’uburangare n’umuvuduko ukabije."

Polisi yasabye kandi abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitabira no kuzirikana ubutumwa bw’ubukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro”, bugamije gukangurira Abanyarwanda bose kwirinda impanuka no kurengera ubuzima.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Umwaka ushize, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2025, hari hamaze kuba  impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.

Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Ntabwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo mpanuka.

Yakomeje agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.

Abasenateri babarizwa muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku wa 15 Ukwakira 2025, batangiye ibikorwa byo kugenzura uko ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, basanze mu Karere ka Musanze harabaye impanuka zirenga 118 mu gihe cy'amezi abiri gusa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments