?
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangiye kuyobora African Union (AU) mu gihe igihugu cye gikomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ni bwo yashyikirijwe ku mugaragaro ubuyobozi bwa AU asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka ayoboye uyu muryango ugizwe n’ibihugu 54.
Ihererekanyabubasha ryabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, mu nama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize AU.
Mu ijambo rye rya mbere nk’Umuyobozi wa AU, Ndayishimiye yashimiye icyizere yagiriwe, avuga ko inshingano ahawe ziremereye ariko ko azazisohoza ashingiye ku bufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango.
Yagaragaje ko yumvise uburemere bwo kuyobora umugabane wa Afurika, agaragaza ko azakoresha imbaraga zose mu gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere.
Iyi manda itangiye mu gihe u Burundi bufite ingabo zikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Guhera mu 2022, u Burundi bwohereje ingabo muri RDC hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano agamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara, FNL-Ndabampema na FOREBU yakoreraga muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu 2023, ubu bufatanye bwaraguwe, ingabo z’u Burundi zoherezwa no muri Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23. Icyakora, mu mpera za 2024, iri huriro ryasubije inyuma izi ngabo mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ntangiriro za 2025, imirwano yongeye gukaza umurego muri Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 yafashe ibice birimo Kavumu na Bukavu, bituma ingabo z’u Burundi zisubira muri teritwari ya Uvira. Nyuma y’aho, imirwano yakomereje mu bice bya Minembwe, Fizi na Mwenga, aho hakomeje kuvugwa ibirego by’ibitero byibasira abasivili.
Hagati aho, imiryango ibiri ihagarariye Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ishinja Leta y’u Burundi ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu bivugwa ko byakorewe ku butaka bwa RDC.
Raporo zituruka mu bice byibasiwe n’imirwano zigaragaza ko hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 8 Gashyantare 2026, abantu barenga 100 bishwe, abarenga 350 barakomereka mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga. Aya makuru aracyakurikiranywe n’inzego zibishinzwe.
Gutangira kuyobora AU kwa Ndayishimiye bibaye mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu bice bitandukanye, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, aho hakomeje gushakishwa ibisubizo birambye binyuze mu biganiro no mu bufatanye bw’akarere.
Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ububasha bw’ubuyobozi bwa AU na Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka ayobora uyu muryango, avuga ko Imana izamushoboza kuyobora uyu muryango
Like This Post? Related Posts