Samuel Dusengiyumva ari mu Bajyanama b’Umujyi wa Kigali bashyizweho na Perezida Paul KAGAME

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-21 20:59:02 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.


Abashyizweho ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali , Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

Ni abajyanama bashyizweho mu gihe hari gutegurwa amatora y’abandi bahagariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari yasubitswe mu cyumweru gishize.

Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.

Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w’abajyanama yemerewe gushyiraho, ari nayo yakurikijwe kuri iyi nshuro.

Aba bajyanama hamwe n’ab’uturere tugize Umujyi nibo batorwamo Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu.

Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Abagize komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Related Post