Intare iriye ifarini APR FC isezereye AZAM FC muri CAF Champions league

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-08-24 18:14:14 Imikino

APR FC itsinze AZAM FC ibitego 2-0 mu mukino AZAM FC yagaragajemo gucuririka mu mikire bituma APR FC yibonera itike y'icyiciro gikurikiraho my buryo bworoshye.

Ikipe ya APR FC yari yatsinzwe umukono ubanza 1-0 , yari yakoze impinduka 2 , Tadeo Luanga asimbura Richmond Lampty, mu gihe Mugisha Gilbert yari yasimbuye Dushimimana Olivier bita Muzungu, ikipe ya AZAM FC yo yari yakoresheje 11 yari yakoresheje mu mukino ubanza , stade Amahoro yakira abafana 45000 , ntabwo yari yuzuye , nubwo kwinjira byagenze aho bikaba ubuntu, ukoze nk'igereranya abafana 35000 nibo bari bitabiriye uyu mukino .

Ikipe ya AZAM FC yatangiye igenza umukino gahoro , ndetse abakinnyi batangira kuryama ku munota wa mbere , ku munota wa 34 nibwo ikipe ya APR FC yagerageje uburyo bwa mbere ku mupira watewe na Mahamadou Lamine Bah, gusa umupira awutera hanze y'izamu, ikipe ya AZAM FC yakomeje gukina umukino wo gutinza iminota , ndetse baryama bya hato na hato , ku munota wa 45+1 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude , ndetse igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya 2 ikipe ya AZAM FC yatangiranye impinduka, Pascal Gaudence Msindo asimbura Cheikh Tidiane Sidibe, ikipe ya AZAM FC kandi yatangiye igice cya 2 yahinduye umuvuno ,ibyo gutinza umukino irabireka , itangira gusatira, ku munota wa 58 AZAM FC yongeye gukora impinduka 2 ,Cheichna Ahmadou Diakite na Ever William Meza Mercado basimbura James Akaminko na Frank Tiese , ku munota wa 61 AZAM FC yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko yirangaraho.

Ku munota wa 62 APR FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, nyuma y'amakosa yaba myugariro ba AZAM FC, ku munota wa 66 ikipe ya APR FC yakoze impinduka ya mbere , Mahamadou Lamine Bah asimburwa na Richmond Lampty, ikipe ya AZAM FC yakomeje gusatira ishaka nibura igitego 1 gusa bikomeza kwanga , ku munota wa 74 APR FC yakoze izindi mpinduka Niyibizi Ramadhan asimbura Mugisha Gilbert, mu gihe Mamadou Sy yahaye umwanya Victor Mbaoma.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenzura umukino , mu gihe ikipe ya AZAM FC yo yashakaga uko yabona igitego 1 , cyatuma ibona itike yo gukina icyiciro gikurikira gusa bikomeza kugorana , ikipe ya AZAM FC yabonye imipira myinshi interetse yashoboraga kubyaza uburyo ndetse ku munota wa 90+4 ibone uburyo bwiza imbere y'izamu ariko ibupfusha ubusa , umukino urangira APR FC itsinze  ibitego 2-0, bituma ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1 , ikazahura na Pyramids FC yo mu misiri .

Related Post