• Imikino / FOOTBALL

Rayon Sports ishobora gutandukana n'abarimo Pavelh Ndzila,  na Niyonzima Olivier Sefu , nyuma yuko isinyishije abakinnyi bashya bakina ku myanya yabo .

Kuwa mbere taliki ya 05 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi 3, barimo ba myugariro 2 , Ben Aziz Dao umunya Burkina Faso ukina ibumoso , n'umunye Congo Ramazani Tshimanga Tshilembe ukina mu mutima wa ba myugariro, Rayon Sports kandi yatangaje ko yasinyishije Bienvenu Joachim Vigninou , umunya Benin ukina kuruhande asatira.

Abo bakinnyi bose biyongeraho  myugariro Jannick Bangala n'umunyezamu Olivier Kwizera, na Faustin Likau Kitoko Pizzalo, umunye Congo ukina mu kibuga hagati yugarira, aba bakaba bari basinyiye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, aba bakinnyi bose uko ari 6, bitezwe gufasha Rayon Sports kuzamura umusaruro , cyane ko imaze iminsi ititwara neza.


Rayon Sports iheruka gusinyisha abakinnyi 6 

Amakuru avuga ko nyuma yo gusinyisha aba bakinnyi bose , Rayon Sports iri mu biganiro byo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu,  usanzwe ukina mu kibuga hagati yugariro, umunyezamu Pavelh Ndzila,  Harerimana Abdullaziz ukina ku ruhande asatira, na Adama Bagayogo ukina asatira, bamwe muri aba bakinnyi , bashobora gushakirwa amakipe batizwamo , abandi bagasesa amasezerano na Rayon Sports.

Pavelh Ndzila amaze igihe yaratakaje umwanya mu izamu rya Rayon Sports,  nyuma yo gukora amakosa atandukanye yagiye atuma iyi kipe itakaza amanota bya hato na hato, ikindi ni uko nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga , uyu musore yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram , video igaragaza imipira yagiye afata ( saves ) ubwo yari mu ikipe ya APR FC, ibintu byarakaje abakinzi ba Rayon Sports cyane.


Nyuma yo kugira ibihe byiza mu mwaka we wa mbere Adama Bagayogo akomeje kugorwa n'ubuzima muri Rayon Sports 


Harerimana Abdullaziz nyuma yo kuva muri Gasogi United ubuzima muri Rayon Sports ntabwo buhagaze neza


Niyonzima Olivier Sefu nawe ashobora gutandukana na Rayon Sports 


Pavelh Ndzila ubwo yerekanwaga yarishimiwe ariko ubu aba Rayon baramuvumira ku gahera 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments