Imikino ya Rayon Sports na APR FC zagombaga gusuramo ikipe ya Mukura V&L na Amagaju FC, yashyizwe kuri stade ya Muhanga , nyuma yuko Stade ya Huye ikomeje kuba agatereranzamba.
Rayon Sports na APR FC zagombaga gusura Mukura V&L na Amagaju FC, ku munsi wa 15 wa shampiyona, imikino yagombaga kubera mu karere ka Huye , muri gahunda ya Rwanda Premier League yo guhuriza aya makipe mu karere kamwe , karimo amakipe 2, mu rwego rwo kuzamura ibyishimo ( spectacular) ku bakunzi ba ruhago.
Ubwo Rwanda Premier League yakoraga ingengabihe y'igice kibanza cya Shampiyona, iyi mikino yombi ntabwo yahawe itariki, kuko bashakaga kureba ko stade ya Huye yari yatangiye kuvugururwa , hataramenyekana igihe izabonekera ngo itangire gukinirwamo.
Rwanda Premier League yatangaje amataliki n'ikibuga imikino ya Rayon Sports na APR FC zizakinamo na Amagaju FC na Mukura V&L izaberaho
Kuri ubu Rwanda Premier League yamaze kwemeza ko iyi mikino yombi , izabera kuri Stade ya Muhanga, kubera ko stade ya Huye itari yabasha kuboneka , imirimo yo kuyivurura iteganyijwe gusoza muri Gashyantare 2026, umukino wa Amagaju FC na APR FC washyizwe kuwa kane taliki ya 14 Mutarama 2026, mu gihe umukino wa Mukura V&L na Rayon Sports washyizwe kuwa gatandatu taliki ya 24 Mutarama 2026.
Ubwo aya makipe aheruka mu karere ka Huye , Rayon Sports yari yanganyije na Amagaju FC 1-1, umukino wanavunikiyemo rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, mu gihe ikipe ya Mukura V&L yari yatsinze APR FC 1-0.