Kigali: Abatwara moto z'amashanyarazi za Spiro barataka igihombo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-26 15:00:21 Amakuru

Hari abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali ariko bakoresha moto z'amashanyarazi za kompanyi ya Spiro, bataka igihombo gituruka kuri batery bakoresha, bavuga ko basigaye bazihabwa zituzuye umuriro nkuko byari bisanzwe.

Bamwe muri aba bamotari bakorera mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, baherutse kuganira na Bplus TV, bavuze ko ikibazo cya bateri zicagingwa babahereza bagasanga zituzuyemo umuriro kimaze kubagwisha mu gihombo.

Umwe muri aba bamotari ukorera cyane mu Karere ka Nyarugenge, yagize ati" Ikibazo cya bateri duhabwa tugasanga zituzuye kimaze kutugwisha mu bihombo".

Aba bamotari batwara moto z'amashyanyarazi za kompanyi yitwa Spiro, barimo abamaze umwaka bakorana n'iyi kompanyi ya Spiro, bakomeza bavuga ko hari igihe bajya gufata bateri kuri sitasiyo zicagingwaho ariko bagatungurwa no gusanga ntamuriro zifite uhagije kandi nabwo nturame ngo unagaruze ayo bayishyuzwaho.

Ikibabaje ku rushaho nkuko babivuga ni uko iyi kompanyi ya Spiro itirengagiza ko bateri bahabwa ziba zidafite umuriro uhagije maze igakomeza kubishyuza verisoma basabwa uwanze kuyitanga bakamufungira umuriro n'amazi hakoreshejwe 

Gusa ku rundi ruhande , hari undi mu motari utangaza ko akenshi abamotari bataka ikibazo cy'umuriro udahagije ngo biterwa n'uburangare bwa bamwe kubera ko mbere yuko bateri ishiramo umuriro ibanza ikagaragaza ibimenyetso ariko ugasanga hari.

Tuyishime Muzamini, Umukozi wa Kompanyi Spiro mu Rwanda, Ushinzwe Sitasiyo zose zicagingwaho amabateri( Swapping Network Manager), aherutse gutangariza Bplus TV ko iki kibazo cy'amabatiri atuzuye ubuyobozi bwatangiye kukimenya ariko giterwa nuko hari igihe usanga abamotari bayoboka sitasiyo zimwe ntibajye ku zindi kandi hari iziba zifite batiri zabuze abazikoresha bityo bigatuma bahurira hamwe bagasanga hari izituziye bakazitwarira aho ntagutegereza ngo zuzure.

Agira ati " Mu byukuri koko ikibazo cy'amabatiri twaracyumvise ariko biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo ku kuba hari igihe usanga abamotari bayoboka sitasiyo zimwe ntibajye ku zindi kandi hari iziba zifite batiri zabuze abazikoresha bityo bigatuma bahurira hamwe bagasanga hari izituziye bakazitwarira aho ntagutegereza ngo zuzure".

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Related Post