• Amakuru / MU-RWANDA


Kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita i Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma, washinze sosiyete mpuzamahanga Alibaba Group, na Jerry Yang, umwe mu bashinze Yahoo, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubwiyemezamirimo, udushya n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda bitabiriye ibirori bya Africa’s Business Heroes (ABH), ari na wo mushinga w’ingenzi wa Alibaba ugamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, guteza imbere imishinga yabo no guhanga imirimo mishya.

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame n’aba bayobozi bagaragaje akamaro ko gushora imari mu rubyiruko rwa Afurika, kurushyigikira mu guhanga udushya, no kurufasha kubona amahirwe yo kwagura imishinga yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere politiki zorohereza ishoramari n’iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwiyemezamirimo.

Uyu munsi kandi habaye Finale ya 7 ya Africa’s Business Heroes, ihuza ba rwiyemezamirimo 10 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagaragaje imishinga yabo ifite udushya n’icyerekezo cy’iterambere rirambye.

Aba ba rwiyemezamirimo barahatanira inkunga ingana na Miliyoni 1.5 z’Amadolari ya Amerika, igenewe kubafasha kwagura no gukomeza imishinga yabo.

Africa’s Business Heroes imaze kuba urubuga rukomeye rwo kugaragaza impano n’ubushobozi bya ba rwiyemezamirimo nyafurika, ikanatanga icyizere ko Afurika ishobora kwihangira ibisubizo byayo mu bukungu n’iterambere.

Kuba ibi birori byabereye i Kigali byongera kugaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe nk’igihugu gishyigikira udushya, ishoramari n’imishinga y’urubyiruko, ndetse n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika muri rusange.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments