Kuri
uyu wa gatatu nyuma ya saa sita i Kigali,
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma, washinze sosiyete
mpuzamahanga Alibaba Group,
na Jerry Yang, umwe mu bashinze Yahoo,
baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubwiyemezamirimo, udushya n’iterambere
ry’ikoranabuhanga.
Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda bitabiriye ibirori bya Africa’s Business
Heroes (ABH), ari na
wo mushinga w’ingenzi wa Alibaba ugamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo
muri Afurika, guteza imbere imishinga yabo no guhanga imirimo mishya.
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame n’aba bayobozi bagaragaje
akamaro ko gushora imari mu rubyiruko rwa Afurika, kurushyigikira mu guhanga
udushya, no kurufasha kubona amahirwe yo kwagura imishinga yarwo ku rwego
mpuzamahanga.
Perezida
Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere politiki zorohereza
ishoramari n’iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwiyemezamirimo.
Uyu munsi kandi habaye Finale ya 7 ya
Africa’s Business Heroes, ihuza ba rwiyemezamirimo 10 batoranyijwe
mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagaragaje imishinga yabo ifite udushya
n’icyerekezo cy’iterambere rirambye.
Aba
ba rwiyemezamirimo barahatanira inkunga ingana na Miliyoni 1.5 z’Amadolari ya
Amerika, igenewe
kubafasha kwagura no gukomeza imishinga yabo.
Africa’s Business Heroes imaze
kuba urubuga rukomeye rwo kugaragaza impano n’ubushobozi bya ba rwiyemezamirimo
nyafurika, ikanatanga icyizere ko Afurika ishobora kwihangira ibisubizo byayo
mu bukungu n’iterambere.
Kuba ibi birori byabereye i Kigali byongera kugaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe nk’igihugu gishyigikira udushya, ishoramari n’imishinga y’urubyiruko, ndetse n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika muri rusange.