Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangazaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange n’icy’ay’abanza, byo mu mwaka ushize w’amashuri 2023/2024, hahise hamenyekana inkuru nziza y'abanyeshuri 20 bakoreye ibizamini bya Leta mu Igororero rya Nyagatare, batsinze bose kandi ku rwego rushimishije.
Amakuru atangazwa n'Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), avuga ko abana 20 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange n’icy’ay’abanza, bose batsinze neza barimo 16 bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) na bane bakoze icy’amashuri abanza.
Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abakiri bato baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko.
Iyo bakoze ibyaha biba ngombwa ko baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze, bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho, cyane ko umwana uhageze yitabwaho by’umwihariko akiga amashuri hakurikijwe icyiciro buri wese aho yari ageze yiga.
Ibi Leta y’u Rwanda yabikoze mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse ariko atarasigaye inyuma mu myigire, dore ko abatsinze basoje icyicyiro rusange bakunda kugira amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze batari mu Igororero.
Iyo bahawe imbabazi ibihano bari barakatiwe bikurwaho bagakomezanya n’abandi bana biga mu mashuri asanzwe.
Mu byo Leta y’u Rwanda yateganyije kandi harimo no kuba bakwigishwa imyuga n’ubumenyingiro bitewe n’amahitamo y’umwana, uwo mwuga akazawukoresha asubiye mu buzima busanzwe mu rwego rwo kwiteza imbere, agateza imbere n’umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange nkuko rcs.gov.rw ibitangaza dukesha iyi nkuru.
.
RCS ishyira imbaraga ku gusigasira ubuzima bw'uwari wese uri mu igororero ndetse no kumuha uburenganzira agomba, itangaza ko ubu ku igorero ry’abana rya Nyagatare, hiyongereyeho n’ikindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye abarimo bazakora ikizamini umwaka utaha kuko bagiye kwimukira mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye dore ko ntanumwe urahakorera ibizamini bya Leta ngo atsindwe.