Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya umunani barimo uw’u Burusiya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-29 07:07:45 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, Nibwo muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya umunani guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi, Alison Heather Thorpe w'u Bwongereza.

Perezida Kagame  kandi yashyikirijwe impapuro za Ba Ambasaderi zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Alexander Polyakov w’u Burusiya, Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.

Abandi ba Ambasaderi ni Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Gen?iana ?erbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu nama y’Abamisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 ikaba ari yo yateranye bwa mbere nyuma y’irahira ry’Umukuru w’Igihugu, niho hatangarijwe aba Bambasaderi bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Related Post