Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Nibwo Umuraperi w’Umunyamerika Fatman Scoop, yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure ku rubyiniro ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cyaberaga muri Connecticut.
Nyakwigendera wakunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa Be Faithful yashyize ahagaragara mu 2003, amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye nyuma y'uutumwa umuryango we wanyujije ku rukuta rwa Instagram.
Bugira buti "Isi ihombye umuhanzi ukomeye, Ijoro ryakeye, Isi yabuze umunyamutima mwiza. FatMan Scoop ntabwo yari umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi wenyine, ibirenze ibyo yari umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti."
Bukomeza buti "Yatumaga duhorana akanyamuneza mu buzima bwacu, yari isoko yo gufasha, imbaraga zidahungabana ndetse n’umwete. FatMan Scoop yari azwi ku Isi nk’umuntu ufite ijwi rikundwa na benshi"
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko igihe Scoop yari ari ku rubyinuro yabaye nk’uzungereye arangije ajya inyuma y’uwavangaga imiziki (DJ) arangije aboneka yitura hasi, nyuma ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko yitabye Imana.