Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Indonesia

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-01 16:20:15 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yageze i Bali muri Indonesia aho yitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Afurika na Indonesia.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yatangiye kuri iki Cyumweru ikazamara iminsi itatu yitabiriwe n'abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika bemeje Perezida wa Zimbabwe Emerson Mnangagwa, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.

Hari kandi n’abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.

Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia iribanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nkuko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Leta ya Indonesia ivuga ko hari byinshi ihuje na Afurika by’umwihariko muri gahunda z’iterambere rirambye, ibyerekeye amabuye y’agaciro n’ibyerekeye abaturage impande zombi zifite ku buryo bashobora gusangira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Indonesia n’abafatanyabikorwa bayo ibera rimwe na Indonesia-Africa Forum, hakazasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.


Related Post