Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w'amezi 6 bikamuviramo gupfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-03 18:01:54 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, Nibwo muri Tanzania hatangiye kumvikana inkuru y'umwana w'amezi 6 witabye Imana nyuma yo gusambanywa, bikekwa ko ari se umubyara wabikoze.

Amakuru avuga ko iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye nyuma yuko nyirakuru wa nyakwigedera ariko ubyara nyina, yumvise umuntu amubwira ngo nabyuke afate umwana noneho abyutse abura umuhamagaye arebye ku ruhande ahita akubitwa n'inkuba ubwo yarabonye iruhinja ruzingazinze mu myenda.

Ikinyamakuru Rubanda.rw dukesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mukecuru akimara kubona urwo ruhinja yahise atabaza abaturanyi bamufasha kurugeza kwa muganga kubwo amahirwe make abaganga bababwira ko umwana yamaze gushiramo umwuka cyakora mu bizamini byakozwe, byagaragaje ko uwo mwana yasambanyijwe kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yuko umwana apfuye, Polisi yo mu Ntara ya Dodoma, yahise ita muri yombi se umubyara witwa Stephen Damas ufite imyaka 38 kuko mbere yuko umwana asambanywa yari yajyanywe na se gutembera aho batuye ntiyigera amugarura ahubwo agaragara yapfuye.


Nyina w'umwana yavuzeko atazi icyatumye umugabo we akora buriya bugome na cyane ko ntamakimbirane bari bafitanye.

Yagize ati" Umugabo wanjye yateruye umwana bajya muri karitsiye ngirango hari ibyo agiye kugura kuri butike,  hari mu masaa Moya zijoro,  nakomeje gutegereza ko agaruka ndaheba nibwo natangiraga gushakisha noneho nyuma nza gutungurwa no kumva bambwira ko umwana yabonetse yapfuye".

Stephen Damas acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urwo rupfu.

Related Post