• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma bareganwaga na Barafinda Sekikubo Fred bafungurwa, bagakurikiranwa badafunze.

Bose baregwa icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube aho banyuzaga ibiganiro.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

Bahise bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge basaba ko barekurwa by’agateganyo.

Tumukunde Juma wari ushinzwe kujya gutara amakuru yagaragaje ko akwiye kuburana adafunze kuko ari we mukuru iwabo mu muryango w’abana batanu, kandi ko ari we ushinzwe kubitaho kuko nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mazimpaka Patrick usanzwe afite ubumuga bw’uruhu we yagaragaje ko kumukurikirana afunze bitamworohera kuko imibereho yo mu igororero itamworohereza muri iyo miterere kandi ko afite umugore n’umwana asanzwe ashakira imibereho.

Ikindi yagaragaje ni uko mu cyaha bakurikiranyweho we asanga atari we wo kubibazwa kuko yakoraga nk’umunyamakuru abaza umutumirwa ku buryo amagambo agize icyaha yaba yaravuzwe yabazwa abayavuze kuko icyaha ari gatozi ku wagikoze.

Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho muri ibyo biganiro we yabanje kugaragaza ko asanga nta cyaha yakoze kuko amashusho yafataga yayahaga ababishinzwe bakagena ibikurikiraho nta rundi ruhare abigizemo.

Mucoma we yaburanye agaragaza ko hari impamvu nyinshi asanga akwiye gukurikiranwa adafunze ahereye ku kuba amakuru y’ibihuha yanyuzwaga ku miyoboro ya YouTube yashinze atari we wayagenaga.

Yagaragaje ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yaje nk’umushoramari ashora mu by’amahoteli i Rubavu ndetse ashinga n’imiyoboro ya YouTube ya Saneza TV na Sana TV izajya ikorerwaho ibiganiro mu gihe iyo iyitwa Mucoma, Sana yo avuga ko ayinyuzaho imiziki gusa.

Bitewe n’uko atari azobereye mu by’itangazamakuru byatumye aha akazi uwitwa Nshimiyimana Methode ngo amubere Umuyobozi Mukuru w’ibyo bikorwa ndetse ajye akurikirana kandi agene ibitangazwa kuri iyo miyoboro n’abandi banyamakuru bakoraho.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwabo bufite ishingiro rutegeka ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro gihinduka.

Rwategetse ko abaregwa bahita bafungurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Icyemezo cy’uru rubanza cyagombaga gusomwa ku wa 9 Werurwe 2026, ariko cyasomwe ku wa 6 Werurwe 2026 kubera ko umucamanza yari afite indi mirimo ku munsi wari watanzwe mbere.

Ku rundi ruhande, Barafinda we yaburanye ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, mu rubanza rwabereye mu muhezo.

Icyemezo ku bujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred kizasomwa ku wa 12 Werurwe 2026, i Saa Cyenda z’umugoroba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments