• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umugore w’imyaka 34 y’amavuko, wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko, rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu Karenge, mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru y'ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa akurikiranyweho kuba kuri ayo matariki yarasambanyije uwo mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000Frw kugira ngo atazabivuga.

Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko uwo mwana ari we wamusabye ko basambana kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza (uburaya).

Urukiko rwemeje ibi bikurikira:

Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Urukiko kandi rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi (10).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments