Mugize Imana agiye ntawe ashyize muri Moruge " abafana ba APR FC baserereza aba Rayon Sports

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-09-13 18:42:55 Imikino

Uwayezu Jean Fidel wari umuyobozi wa Rayon Sports, mu gihe cy'imyaka 4 yamaze kwegura kubera uburwayi , benshi bishimiye ko agiye abandi bamwifuriza gukira vuba , abafana ba APR FC batebya bavuga ko aba Rayon bagize amahirwe ko agiye ntawe ashyize muri Morgue .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, taliki ya 13 Nzeri 2024 , nibwo Uwayezu Jean Fidel wari umuyobozi wa Rayon Sports ,yeguye kubera impamvu z'unurwayi , uyu mugabo wari umaze imyaka 4 ayobora Rayon Sports, yari amaze igihe atagaragara muruhame , ndetse iby'uburwayi bwe byari bisanzwe bizwi , gusa nta wacyekaga ko yakwegura , mugihe yari asigaje ukwezi kumwe , kuri manda ye .

Ikipe ya Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, uvuga ko President wayo yahisemo guhagarika inshingano , mubashyize ibitekerezo ku rukuta rwa X , bamwe bagaragaje ko bishimiye ko avuye muri Rayon Sports, abandi bagaragaza kumwifuriza gukira vuba , uwiyita FIDEM yagize ati " Rayon Sports iragarutse ( Rayon Sports is back ).

Uwitwa  Nzqbibimanq Shemayi we yagize ati " Ahwiiiiiiiiiii, Imana naho yatinda irasubiza pe. Bye WA mugabo, gusa warakoze, ndakeka buri wese uzazanwa muri Gikundiro byagahato atayizi kndi atanayikunda nuku azajya asoza. Urware ubukira President ."

Nubwo abakunzi ba Rayon Sports aribo benshi mubatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo , ntabwo abakunzi ba APR FC batanzwe , uwitwa Mucyo Fro yanditse ati " Aba Rayon Muzamukumbura  umuyobozi mwiza peeee niwe wari warabashoboye Mugize imana ntanumwe ashyize muri Moruge ", Aya magambo yigeze gukoreshwa na Uwayezu Jean Fidel mu kiganiro n'abanyamakuru ,ubwo yavugaga ko umufana uzashaka kumusagarira , azamwohereza muri Morgue .


Umwe mu bakunzi ba APR FC yibukije aba Rayon ko kugenda kwa Jean Fidel atari byiza ku ikipe yabo 

Jean Fidel asize ahaye Rayon Sports, ibikombe 2 byemewe na FERWAFA , birimo Igikombe cya'amahoro , n'igikombe kiruta ibindi Super Cup , abakunzi ba Rayon Sports bakaba batahurizaga kukuba yakomeza kuyobora iyi kipe , cyangwa yagenda agaharira abandi.


BIMWE MU BITEKEREZO BY'ABAFANA KU IYEGURA RYA JEAN FIDEL 


Related Post