Umukinnyi w'iteramakofe Anthony Joshua yakomerekeye mu mpanuka ikomeye , yaguzeyemo abantu 2, iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria .
Uyu mwongereza w'imyaka 36 y'amavuko , yari mu modoka hamwe n'abandi bantu batatangajwe imyirondoro , ubwo iyi modoka yagonganaga n'ikamyo , abantu 2 mu bo bari kumwe bahise bitaba Imana , mu gihe uyu musore we bivugwa ko yakomeretse.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru nka BBC na Sky News , bivuga ko Joshua yakomeretse byoroheje, ndetse yajyanwe kwa muganga, kugeza ubu akaba ameze neza ,Police ya Nigeria ivuga ko iyi manuka yatewe nuko imodoka ya Joshua yashatse kunyuranaho n'indi modoka, iza kugongana n'ikamyo , mu gihe iyi modoka yari inafite umuvuduko ukabije.
Anthony Joshua yakoze impanuka ikomeye
Uyu musore nubwo ari umwongereza , ubusanzwe akomoka muri Nigeria , mugace ka Sagamu , muri leta ya Ogun , uyu musore asanzwe ari umukinnyi w'iteramakofe ukomeye , ukina mu baremereye ( abafite ibiro byinshi ) .
Uyu musore ukomoka muri Nigeria asanzwe ari umukinnyi w'iteramakofe ukomeye
Like This Post? Related Posts