Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, yatangarije mu masengesho yo gushimira Imana ibyo yakoreye igihugu mu myaka 30 ishize yiswe ‘Thanksgiving Prayer Breakfast’ ko amadini, politiki n’umuco byuzuzanya mu iterambere ry’Abaturage ariko bigashobora guteza ikibazo ubikoresheje nabi.
Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa ashingiye ku mateka y’u Rwanda yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe gutera imbere rwabifashijwemo n’amadini bituma rugira aho ruva n’aho rugera.
Yavuze kandi ko idini rifasha, mu buryo buteza imbere umuco, rigafasha sosiyete mu buryo bwa politiki, rigashyiraho amategeko, na gahunda z’imiyoborere, ku buryo abantu bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite, biturutse mu kuzuzanya kw’amadini na politiki.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ukwemera umuco na politiki byuzuzanya mu guteza imbere abantu.
Yavuze ko umuco ugira kirazira, ahamya ko iyo irenze idini kirazira ikajyana n’imibereho ndetse ko hari ibihugu bigira politiki ivanze n’idini, atanga urugero rw’ibyo ku mugabane w’Asiya, Amerika n’ahandi nkuko ImvahoNshya yabyanditse.
Yagize ati: “Ariko twe hano mu Rwanda bifite uko byuzuzanya ariko bifite n’uko bitandukana.”
Yongeyeho ati: “Ndashaka gushingira kuri ibi, tutitonze ngo turebe urwo ruvange rw’ibyo bintu byiza tuzisanga mu kibazo. Iyo ibintu byabaye ntihagira umurongo dukurikiza ariko ntihagira utubwira ngo twakabaye tutarenza igipimo. Buriya no muri politiki abayobozi twagize bagiye barenza igipimo ni ho havuyemo ibibazo twagize. N’idini uritwaye ukarenza igipimo urajya mu kibazo byanze bikunze, ndetse n’umuco uwugundiriye ukavuga ko nta na kimwe kigomba guhinduka byagutera ikibazo”
Ati: “Ushaka kubijyamo byoroshye, na politiki bijyemo ubyoroshye. Ni ukuvuga ngo ikigirira neza umuturage ni ikihe? Muhe amazi, muhe isuka yihingire, muhe isoko azagurishamo ibyo yahinze, mbere yo kumutwara ku kwezi, byoroshye hanyuma nabibona aragera hose ashaka”.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, ubikora agomba kugira umutima muzima uzatuma ateza imbere abo ayoboye.