Ndayambaje Felicien uzwi nka Evido ku rubyiniro usanzwe atuye mu gihugu cya Nigeria we n'umuryango we, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere mu buryo bw'amashusho yitwa Juice, yahishuriyemo urukundo akunda uwo bashakanye
Nubwo ntandirimbo nyinshi ziri hanze afite, Amakuru BTN ikesha zimwe mu nshuti ze zituye mu gihugu cy'u Rwanda ndetse na Nigeria imaze kumenyekana mu bikorwa bya muzika ku ruhando mpuzamahanga, avuga ko kuva yagera muri kiriya gihugu, yagiye agaragarizwa urukundo rudasanzwe bitewe nuko yakunze kugaragara ahahurira abantu cyane aririmba indirimbo ze yakoze mu buryo bw'amajwi.
Umwe yagize ati" Ubundi Evido yari yatinze kudutamo akaririmbo k'amashusho rwose kuko afite impano, umuhamagaro kandi akaba ari umuhanga cyane. Yaba twe b'Abanyarwanda ndetse n'Abanyanyamahanga yatweretse ko bishoboka ubwo yaririmbaga indirimbo ze zitandukanye yakoze mu buryo bw'amajwi 'ibyamamare ndetse n'ize zirimo izo atarakora".
Uyu muhanzi w'impano y'akataraboneka u Rwanda rufite "EVIDO" ubu abarizwa mu gihugu cya Mozambique aho atuye n'umuryango we ari naho akorera ibikorwa bye by'ubucuruzi, yavukiye mu Karere ka Musanze akaba yaratangiye urugundo rwe rw'ubuhanzi muri 2006 ariko yinjiramo byeruye mu mwaka wa 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere mu buryo bw'amajwi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN hifashishijwe ikoranabuhanga, yatangaje ko mu minsi mike iri imbere azaba ari mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bye bya gihanzi ndetse no kumurikira iyi ndirimbo" Juice" binyuze mu bitaramo bitandukanye ndetse n'ibitangazamakuru.
Agira ati" Mu minsi mike nzaba ndi mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byanjye bya muzika ndetse n'indirimbo yanjye y'amashusho" Juice" nifashishije ibitaramo ndetse n'itangazamakuru".
Evido hari aho agera mu ndirimbo agafatwa n'amarangamutima imbere y'umugore we aho aba amubwira ko icyo yamusaba cyose yagikora bitewe nuko yamutwaye umutima.
Ndayambaje Felicien uzwi nka Evido yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Ubwiza burenze, Cherie, Meze neza, Vai de Vagar, Nasara, Aho Nzaba, Amafaranga n'izindi nyinshi zitandukanye.
Kanda munsi wirebere indirimbo " Juice"