Ku gicamunsi
cyo kuri
uyu wa mbere tariki ya 19
Mutarama 2026 umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka
Buce Melodie yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga aho yatangaje
ko afatanyije n’inzu imufasha ya 1:55 Am batuguye ibitaramo
bizazenguruka igihugu cyose bize “2026 Summer Country Tour
Nyuma yo
guhyira hanze impapuro zamamaza ibyo bitaramo
The Ben nawe yahise asimbukira ku
mbuga nkoranyambaga maze maze ahishura ko
ayo makuru ari ibihuha kabone ko aba
bagabo bombi bamaze igihe barigaruriye
imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda,
Nyuma y’igitaramo aba bombi bcya The Nu
Year Groove cyari cyateguwe na The Ben maze agatumira mugenzi we Bruce
kugeza na nubu kikab gikomeje kuvugwa n’abatari bakeya
Abamenyereye
amakuru y’imyidagaduro ntabwo batunguwe nibyo The Ben yatangaje, kuko harubwo
abahanzi bajya bihakana amakuru y’ukuri cyangwa bagatangaza amakuru atari ukuri
kugirango bacuruze.
Ibi kandi
byareberwa mu buryo aba bagabo bombi bashyize imbaraga nyinshi mu gukora buri
kimwe cyagombaga kubafasha mu kwamamaza igitaramo baheruka guhuriramo.
Bimwe mubyo
bakoze birimo gukozanyaho mu itangazamakuru, ndetse banasohoye indirimbo buri
umwe yihaniza mugenzi we bituma ubushyuhe bwo kuzitabira igitaramo cyabo
buzamuka.
Kuba The Ben
yahakana aya makuru byarema ibintu byinshi byo gukomeza kuvuga kuri iki
gitaramo gitegerejwe mu mpeshyi, kuko ubu ku mbuga nkoranyambaga nta kindi
kirimo kuvugwa.
Bamwe
batangiye kuvuga ko The Ben yatinye, abandi bavuga ko yanze gukoreshwa na Bruce
Melodie, ibi byose bigakomeza kuzamura ubushyuhe bw’ibi bitaramo aba
bahanzi bateganya guhuriramo.
Gusa kugeza aka kanya
yaba Bruce Melodie cyangwa
Ubuyobozi bwa 1:55 AM nta kintu baratangaza kubyo The Ben yatangaje kuri
ibi bitaramo ariko turakomeza tubakurikiranire niba koko Atari bya bindi
byateye bita Pranka abahanzi bifashisha bashaka gukurura abakunzi babo .