• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe  I Rabat muri  Maroc  abanyafurika benshi biteguraga kureba umukino wa nyuma  w’igikombe cy’Afurika 2025 , Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yabujijwe kwinjira ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Maroc  ayo yari aje  gutaramira mu birori  byo gusoza icyo  gikombe  cy’Afurika 2025

Ubwo yageraga aho ku kibuga cy’Indege  Burna Boy yangiwe n’inzego zishinzwe umutekano zabanje kumwangira kwinjira muri icyo  gihugu bitewe n’ibintu  byinshi byinganjemo  imikufi myinshi y’agaciro  yari yambaye .

Amakuru  avuga ko iyo  mitako yose yari  ifite  agaciro ka Miliyoni  zirenga 10 z’amadorali ibintu byahangayikishije  inzego z’umutekano wo ku kibuga cy’Indege

Abo bashinzwe umutekano ku kibuga  cy’indege bakomeje kugaragaza ko ibyo  bintu  byose  Burna Boy  yari afite  byatumye bafata  icyemzo cyo  kuba bamugumanye kugira babanze  bige  neza kuri  iyo  mitako yari no kumenya neza uko  uko  byinjiye  mu gihugu kugira bakurikize  amategeko  agenga imisoro  muri  icyo  gihugu .

Burna Boy yagumishijwe aho ku kibuga mu gihe kitari gito uyu muhanzi  yabonye ko  imyiteguri ye y’icyo  gitaramo  yari gukorera aho I Rabat yahisemo  kwitabaza  Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Yamwifashishije amusaba kumufasha kuvugana n’inzego bireba kugira ngo yemererwe kwinjira mu gihugu no gukomeza inshingano yari afite.

Aya makuru yatumye abantu benshi bagira icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko amategeko agomba kubahirizwa, abandi bakagaragaza ko Burna Boy yari aje mu kazi kemewe kandi kamaze gutegurwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments