Mu gihe I Rabat muri Maroc abanyafurika benshi biteguraga kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika 2025 , Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yabujijwe kwinjira ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Maroc ayo yari aje gutaramira mu birori byo gusoza icyo gikombe cy’Afurika 2025
Ubwo yageraga aho ku kibuga cy’Indege Burna Boy yangiwe n’inzego zishinzwe umutekano zabanje kumwangira kwinjira muri icyo gihugu bitewe n’ibintu byinshi byinganjemo imikufi myinshi y’agaciro yari yambaye .
Amakuru avuga ko iyo mitako yose yari ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10 z’amadorali ibintu byahangayikishije inzego z’umutekano wo ku kibuga cy’Indege
Abo bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bakomeje kugaragaza ko ibyo bintu byose Burna Boy yari afite byatumye bafata icyemzo cyo kuba bamugumanye kugira babanze bige neza kuri iyo mitako yari no kumenya neza uko uko byinjiye mu gihugu kugira bakurikize amategeko agenga imisoro muri icyo gihugu .
Burna Boy yagumishijwe aho ku kibuga mu gihe kitari gito uyu muhanzi yabonye ko imyiteguri ye y’icyo gitaramo yari gukorera aho I Rabat yahisemo kwitabaza Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.
Yamwifashishije amusaba kumufasha kuvugana n’inzego bireba kugira ngo yemererwe kwinjira mu gihugu no gukomeza inshingano yari afite.
Aya makuru yatumye abantu benshi bagira icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko amategeko agomba kubahirizwa, abandi bakagaragaza ko Burna Boy yari aje mu kazi kemewe kandi kamaze gutegurwa.
Like This Post? Related Posts