Nyabihu: Umugabo w'imyaka 47 yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-19 10:12:55 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, Nibwo abaturage barimo abo mu Mudugudu wa Bisukiro, Akagari ka Gihorwe mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, batunguwe no gusanga umugabo w'imyaka 47 yapfuye aziritse umugozi mu ijosi wari ufashe mu giti cyo mu ishyamba.

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera wari uzwi ku mazina ya Gervais, yamenyekanye atangajwe n'uwamugezeho bwa mbere, warimo anyura mu gahanda kari hafi y’agashyamba yari amanitsemo.

Uyu mutangabuhamya asobanura ko yamusanze aziritse umugozi w’umukara mu ijosi anagana mu giti, ariko bigaragara ko atikwije igice cyo hasi (yambaye ubusa). Mu kugerageza guhisha ubwambure bwe, yahise amukenyeza umufuka yari ajyanye kwahiriramo, maze bihutira gutabaza inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Kampire Georgette yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo aho yagize ati: “Umusore wahatambukaga akimubona yahise atabaza, turahagera dusanga aziritse akagozi mu ijosi ariko utasobanukirwa niba ariwe waba wiyahuye cyangwa niba ari abantu bamwishe barangiza bakamushyira aho ngaho. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’urupfu rwe”.

Akomeza ati, “Twabanje kuyoberwa inkomoke ye ariko ku bw’amahirwe tuza gusanga afite indangamuntu, turakurikirana dusanga yari atuye mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega. Umuryango we twahise tuwumenyesha urahagera, RIB na Polisi na bo bakora akazi kabo”.

Ishyamba uwo mugabo basanze amanitsemo, riri hafi y’inzira nyabagendwa ijya mu byerekezo bihuza Imirenge ya Kabatwa, Bigogwe, Jenda na Mukamira mu Karere ka Nyabihu nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu masaha ya nijoro, nibwo umurambo wahavanwe ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe ngo ukorerwe isuzumwa dore ko hasanzwe hanakorera abaganga babifite mu nshingano.

Related Post