Bamwe mu bagore bo mu Mirenge ya Bigogwe, Mukamira na Jenda, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko babangamirwa no kuba abagabo babo babatererana mu kwita ku nshingano z'urugo, zirimo guhahira urugo ndetse no kwita ku bana maze ugasanga abagore ari bo bahahira urugo bonyine, bakita no ku bana, ibyo bigateza amakimbirane mu miryango.
Mu gihe abagabo bo amafaranga bakorera bayajyana mu tubari ntibibuke guhahira ingo, ibyo bigateza amakimbirane mu miryango kuko abagore usanga ari bo bahahira ingo bonyine.
Umwe mu bagore baganiriye na BTN TV yagize ati:"Ni uguhaha, buriya ni ukwihahira ntagutega ngo umugabo araguhahira. Ni ugutarasa, ukabyuka kare kare waba utagiye muba mwajya mu buriri mutariye. Mbese ukuntu biba bimeze umugore aragenda agakorera inote y'igihumbi, umugabo na we akirirwa aranywa, ya note y'igihumbi (1000Frw) akagura ibijumba, umugabo yaza ati ntabwo uba watetse ibijumba, bagaheraho bakarwana."
Undi mugore yakomeje avuga ko abagabo bagenda bakirirwa banywa inzoga bataha bagakubita abagore imihini.
Yagize ati:"Umugabo aragenda akirirwa anywa inzoga yataha agakubita umugore imihini, nanjye ubwanjye arankubita."
Aba bagore icyo bahurizaho ni uko bavunishwa n'abagabo babo mu gutunga ingo zabo kuko amafaranga abagabo bakorera bayanywera inzoga gusa ariko ntibibuke inshingano zabo zo gutunga ingo.
Umwe muri aba bagore ati:"Amafaranga yabo birwa bayanywera inzoga gusa. Hari nk'abagabo wagira ngo bashinzwe kubyara gusa. Agatera inda gusa akagenda, akazaheruka umwana ari munda no kuvuka."
Kurundi ruhande ariko abagabo na bo bavuga ko hari bagenzi babo batuzuza neza inshingano zabo zo gifatanya n'abagore mu gutunga ingo, ahubwo ugasanga n'amafaranga babona bayamarira mu tubari.
Umwe yagize ati:"Hari abagabo bamwe babyuka bajya gukora bikarangira nta kintu bagejeje mu rugo. Ahubwo ni ugusenga kuko umugabo utuzuza inshingano ze ni ikibazo. Amafaranga banywera niyo menshi kandi bigira ingaruka kuko ataha yasinze bigateza amakimbirane mu muryango."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko kwigisha ari uguhozaho kugira ngo abagabo bumve ko bagomba gufatanya mu gusohoza inshingano zabo.
Yagize ati:"Nk'uko dushishikariza imiryango yose kubana neza no gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko kuko akenshi iyo yasezeranye ntabwo hakunda kuzamo ibibazo bimeze nk'ibyo. Hari imigoroba y'umuryango nabwo dukunda kugaruka ku ngo zibanye mu makimbirane, zikaganirizwa."
Zimwe mu ngaruka ziterwa no kudafatanya inshingano zo gutunga ingo no kwita ku bana harimo igwingira ry'abana ndetse n'uburere bahabwa abana buba bucagase ndetse n'amakimbirane mu miryango.