• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, abagabo batatu (3) basangiye izoga bayisomyaho umwana muto wari kwa Nyirakuru, bose uko ari bane bamaze gupfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahungeri, mu Kagari  ka Gisheshe, mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka  Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo.

Bose uko ari bane bapfuye mu minsi ibiri, kuko tariki ya 29 Ukuboza 2025, Saa Sita z'Amanywa (12h00') uwitwa Kagaba Eric ari na we wari wenze iyo nzoga ni bwo yapfuye.

Uwa kabiri wari wasangiye inzoga na Kagaba yapfuye Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba (17h00') zo kuri iyo tariki ya 29 Ukuboza 2025.

Uwa gatatu yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, mu gihe uwa kane wari umwana muto wari waje gusura Nyirakuru, abo bagabo bakamusomya ku nzoga na we yapfuye kuri uwo munsi.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bitumvikana neza ukuntu abantu bane bose banywa ku nzoga bagapfa kandi atari ubwa mbere bari bayinyoye, bityo bagakeka ko yaba yari yahumanyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yemeje aya makuru, avuga ko Kagaba Eric wapfuye bwa mbere yari afite akabari katazwi kenga inzoga zitujuje ubuziranenge, akaba  yashakishwaga kugira ngo asobanure iby’izo nzoga mu buyobozi.

Yagize ati:"Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tujyayo."

Mandera yakomeje avuga ko kugeza ubu nta myirondoro y’abapfuye bandi bari babona usibye uwa Kagaba Eric babashije kumenya.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Ati:"Twaje guhumuriza abaturage, ikibazo cyabaye baba bakeneye ko ubuyobozi baba hafi kugira ngo bubaganirize, bubahumurize, yaba imiryango yabuze ababo ndetse n'abaturanyi babo."

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abandi bantu babiri banyoye kuri iyo nzoga bajyanywe ku Bitaro bya Remera Rukoma, bakaba bari kwitabwaho n'abaganga mu gihe iperereza rigikomeje kuko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywa gupimwa.

Cyakora bamwe mu baturage bavuga ko inzoga aba baturage basangiye ishobora kuba yahumanyijwe n’abantu bataramenyekana, kuko yahitanye n'uwayenze.

Bongeyeho ko Kagaba akimara gupfa umuryango we wabanje kubiceceka kubera gutinya ko inzego zikurikirana ikibazo.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko mu bandi bapfuye harimo Hagenimana Terance wapfuye kuri uyu wa Kabiri, Ishimwe Cedrick w’Imyaka 22 y’amavuko na we yapfuye ku wa Kabiri, Cyizere Aimé Bruno w’imyaka 3 y’amavuko wapfuye Saa moya z’Ijoro ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025.

Abapfuye bose bagiye bababara mu nda, bajya kwivuza bya kinyarwanda ntibakira. Kugeza ubu hari gushakishwa abandi baba barasangiye na bo iriya nzoga kugira ngo bajyanwe kwa muganga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments