Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2024, abantu bagera ku bihumbi 30 bo ku Mugabane wa Afurika, banduye indwara y’ubushita bw’inkende kuva muri Mutarama kugeza tariki 15 Nzeri.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, OMS yatangaje ko umubare munini muri Afurika benshi muri abo ni abakomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo hagendewe ku bipimo biherutse gufatwa by'iyi ndwara izahaza.
OMS kandi ivugako abantu barenga 800 bapfuye bazize iyi ndwara mu mpande zose z’uyu mugabane, kugeza ubu muri uyu mwaka.
Iri shami rikomeza rivuga ko ibihugu birimo RDC, Santrafurika ndetse n’u Burundi byibasiwe cyane n’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende kandi irushaho kugenda yiyongera ugereranyije n'ibindi nubwo ntamibare igereranya imyaka yashize na 2024 mu gihe Africa CDC, igaragaza ko mu 2023, ibihugu birindwi byibasiwe n’iyi ndwara habonetse abarwayi barenga ibihumbi 14, n’abagera kuri 739 bapfuye, bingana n’ubwiyongere bwa 78.5% by’ubwandu bushya, mu 2022.