Never Again Rwanda irashishikariza urubyiruko gusigasira amateka ya Jenoside no kudashyigikira abayopfobya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-25 17:03:40 Amakuru

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Never Again Rwanda (NAR), wizihizaga isabukuru y'imyaka 13 umaze ushinzwe, watangaje ko urubyiruko rukwiye kubakira ku mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi aho gushyigikira abakiyapfobya.


Bamwe mu rubyiruko rwari rwaturutse mu turere dutandukanye two hirya no hino mu gihugu, batanze ibitekerezo ndetse n'ibyifuzo ku bijyanye n'amateka yaranze Jenoside ndetse nuko abagifite ibikomere byayo babikira.

Richard Barigira wari uhagarariye Umuryango Nyomora Foundation, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko iyo urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga ku kumenya neza no gucukumbura amateka yaranze Jenoside basigasira ubumwe n'uburaheranwa kuko bifasha kubohoka no kuyasigasira mu rwego rwo kwirinda ko itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati" Mu byukuri iyo duhurijwe hamwe byu mwihariko urubyiruko twigishwa kandi dutanga ibitekerezo ku mateka yaranze Jenoside Yakorewe Abatutsi biradufasha cyane kuko bidufasha kurushaho uko twayasigasira kandi ntidushyigikire abakiyagoreka bayapfobya".

Henriette Uwanziga umwe mu rubyiruko rwari ruhari ariko usanzwe abarizwa mu mwuga w'itangazamakuru, avuga ko ababazwa cyane n'abakigoreka amateka yaranze igihugu cyane cyane aya Jenoside byu mwihariko urubyiruko rwifashisha imbugankoranyambaga.

Akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye guhagururuka rukubaka igihugu ruharanira kwigira bubakira ku mateka.

Ati" Birambabaza cyane iyo mbonye cyangwa numvishe abakigoreka amateka yaranze Jenoside Yakorewe Abatutsi hifshishwa imbugankoranyambaga kandi arizo zakabaye zifashishwa mu kuyasibanura".

Akomeza ati" Dukwiye kubaka igihugu cyacu tunasigasira ayo mateka kuko nitwe mbaraga z'Igihugu. Niyo mpamvu nshishikariza buri umwe kudashyigikira abakiyagoreka".

GATABAZI Clever, Umukozi wa Never Again Rwanda, Ushinzwe Porogaramu yo Kubaka Amahoro, mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko guhuriza hamwe urubyiruko haganirwa ku mateka y'igihugu byu mwihariko ayaranze Jeanoside Yakorewe Abatutsi kuri Gahunda y'Ubudaheranywa bifasha ku kurushaho kwigisha amateka yaranze Jenoside ndetse nuko abagifite ibikomere bakira bakarushaho kwiyubaka banubaka igihugu muri rusange.

Ati " Guhuriza hamwe uru rubyiruko birafasha cyane kuko bituma bamenya neza amateka yaranze Jenoside ndetse nuko yasigasirwa. Ubwo rero iyo baje batanga ibitekerezo, ibibazo kubyo badasobanukiwe ku buryo bituma batakwihanganira abakigoreka ayo mateka".

Never Again Rwanda yashinzwe mu 2002 nk’igisubizo kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ndetse no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.


Related Post