Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hari imyitwarire igezweho y’urubyiruko rusigaye rusaba uburenganzira bwabo, avuga ko iyo myitwarire ikwiriye kuri buri wese.
Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama Nkuru y’Umuryango FPR - Inkotanyi yabaye ku nshuro ya 17 kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, aho Abanyamuryango 2200 bitabiriye iyi nama.
Agaruka ku rubyiruko muri iki gihe rukunze guhaguruka rugaharanira impinduka n'uburenganzira bwarwo yagize ati:"Hari ibihe bigezweho ibyo mubona hirya no hino nabyo bya politiki, bijyanye na politiki, by’urubyiruko rusigaye ruhaguruka rukagira ibyo rusaba. Uziko aribyo ariko? Rukwiriye kugira ibyo rusaba.
Twebwe RPF tugomba gutegereza ko hari abazatwibutsa ko hari ibyo tubagomba, bagomba kubidusaba, ubwo twaba twarujuje inshingano zacu twiyemeje? Aho abantu barinda kuguhagurukana bakavuga ngo turashaka iki, ubwo ni ukuvuga ngo ntacyo waduhaye…njye ndabyumva ndetse icyo bivuze impamvu nabyumva ni uko ari nk’ibyo twakoze natwe tukiri bato kurinda tugera hano."
Yavuze ko urugamba rwa RPF n’amateka yayo, bishingiye ku kuba buri wese agomba guharanira ibyo agombwa.
Ati:"Abantu wenda bakoresha uburyo butandukanye ariko ni bimwe. Kumpa uburenganzira bwanjye ntabwo ari ibyo ngomba kugusaga nkapfukama. Njye hano mu Rwanda bibaye, umuntu akavuga ngo hari ibintu watugombaga utaduhaye, njye nabyumva kuko nanjye ni ho nahereye, namwe mwese ni ho mwehereye."
Yitanzeho urugero, agira inama abayobozi yo kudahumwa amaso cyangwa se kutirengagiza, ibyo bifuza ko bakorerwa nabo bakabikorera abandi.
Yagize ati:"Njye ku rwego ndiho cyangwa inzego bamwe muriho, zibahuma amaso, ubu njye iyo nsitaye abantu barahurura bakandamira ngo ntagwa hasi, nakorora bakiruka bajya kunshakira umuti, ubwo ni ukuntetesha ariko nizere ko atari ugushaka kumpuma amaso kuko ibyo bamwe bakora, ni byo buri muntu wese ashaka kuba byamukorerwa.
Niba akeneye umuti yari akwiriye kuba awubona, niba akeneye kuva aha kujya hariya yari akwiriye kuba abibona, niba ashaka amashuri y’umwana aba akwiriuye kuba ayabona. Ibyo tubibaza nde?"
Perezida Kagame yakomeje agira ati:"Tubibaza nde batari mwe ndetse kugira ngo bitazarinda kuvamo ko hari ababibaza ku ngufu, nk’uko uyu muryango washingiye, wubatswe ku buryo wagombaga kugira ibyo ubaza ku neza cyangwa ku ngufu. Buri muntu wese afite uburenganzira. Utabimuhaye ku neza akwiriye kubikubaza ku ngufu."
Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bakwiriye kureba ibibazo biri mu baturage bakabikemura, batirengagije ko abaturage hari ibyo bakeneye.
Ati:"Ugana hariya wajya gusaba serivisi, icya mbere ntakwitayeho, ugasanga umukobwa, umuhungu yicaye aho, yibereye kuri telefoni, arakora ibyo akora sinzi ibyo ari byo, akicara aho, ugasaba serivisi akaba yanagutuka rwose, cyangwa ati uwagombaga kubiguha ntahari, genda. Ibyo birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki? Abayobozi ari abari hano banyumva ndetse aba baturage mugira mutya…uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite."
Yasoje avuga ko "Aho bijya kubera bibi iyo umuco mu buyobozi umaze kugera ku rwego, ba bantu mvuga ngo bakwiriye gushaka inkoni bakagukubita, basa n’abumiwe, baragowe, babivaho ndetse bazi ko abantu bagomba kubaho gutyo."
Like This Post? Related Posts