Perezida Kagame yavuze ko igihe kizagera abaturage bakazajya bashaka inkoni bagakubita abayobozi kubera kwifuza serivisi ntibazihabwe, atanga ingero za ruswa n’ibindi bikiri ikibazo mu miyoborere bituma abayoborwa bahura n’ingaruka nyinshi.
Ni kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo hateranaga Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ubwo yafungura iyi nama, yavuze ko buri nama nk’iyi iba ifite ibyo ifasha kandi ikagira n’ibyo yungura abantu kugira ngo umuryango wa FPR Inkotanyi ukomeze kubakwa, ari nako hubakwa igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ikwiriye kuba “umwanya wo kwisuzuma”, abayobozi bagasuzuma inshingano n’ibibazo bihari bakareba uko babyifatamo mu kubishakira igisubizo.
Yagize ati:"Ibyo tuganira byari bikwiriye kuba bitugumamo kugira ngo tubikoreshe, twiyubaka, twubaka….Dutege amatwi, dutegane amatwi, dutekereze, tuvuge, ibituri ku mutima cyangwa uko twumva ibintu, buri wese atange ibitekerezo bye uko abyumva, ndetse abantu babaze ibibazo bumva bikwiriye gusubizwa wenda badasobanukiwe bijyane n’umuco dukwiriye kuba dufite wenda bamwe buzuza abandi ukabananira, ukabagora uwo muco.
Yavuze ko "ubundi muri RPF cyangwa ibindi byose dukwiriye kuba dukora mu kubaka igihugu cyacu, umuntu aba akwiriye dutekereza nk’umuntu ndetse akitekereza, agatekereza inshingano afite zimuganisha cyangwa zimuhuza n’abandi; byagera ku bikorwa tukabikorera hamwe."
Yanikije ku bibazo biri mu miyoborere
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo hashize imyaka myinshi ruswa ikigaragara mu miyoborere, mu gihe mu myaka 38 RPF imaze, kurwanya ruswa byari inshingano.
Yagize ati:"Igitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 38 ishize, ntabwo cyahinduka ngo tuvuge ngo noneho ntitugiye kuyirwanya kubera ko twagiye mu gihe cyemera ruswa. Sinzi icyo gihe icyo ari cyo, ahubwo igihinduka ni uburyo twakoresha kugira ngo uyirwanye. Ariko kurwanya ruswa ntibihinduka."
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi ku nzego zitandukanye, iyo mitekerereze yo guhindura ibintu no guhinduka ariko bakagumana intego nyazo, ari yo ikwiriye kuba ibaranga.
Ati:"Hari uburyo umuryango nk’uyu dukwiriye kuba dukoresha kugira ngo ibyo byose bishobore kubonerwa umuti, bigire umurongo bikurikiza ndetse rimwe na rimwe ni yo mpamvu buri gihe mu myaka itanu, icumi, 20 hagenda haboneka abo bigora kujyana n’ihame rya RPF ituyobora…bakagenda batakara mu nzira, ibyo biriho, byarabaye, bizaba ariko RPF igomba gukomeza gutera nk’uko ikwiriye kuba itera muri iriya si igenda ihinduka kandi RPF na yo igenda ihinduka uko bikwiye."
Abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu baracyagaragaza ikibazo cya serivisi mbi bahabwa mu nzego z'ibanze, mu gihe intero ari"Umuturage ku Isonga" nk'uko byashyizwe mu myanzuro y'inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi yaguye yateranye ku wa 21-22 Ukwakira 2022.
Umwanzuro wa gatatu (3) muri 13 yafatiwe muri iyo nama ugira uti:"Kubahiriza inshingano zacu by'umwihariko abayobozi bakazirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga kandi ibyo bikava mu mvugo bikajyana mu bikorwa."
Like This Post? Related Posts