Tunisia: Uwiyamamarizaga kuyobora igihugu yakatiwe n'urukiko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-26 10:52:16 Amakuru

Ayachi Zammel, Umukandida wiyamamarizaga umwanya wa Perezida w'igihugu cya Tunisia, yakatiwe n'Urukiko igifungo cy’amezi atandatu kubera ibyaha aregwa by’inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, Nibwo Umwunganizi mu by’amategeko wa Zammel witwa Abdessattar Massoudi, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko iki ari igihano cya kabiri ahawe mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida.

Abdessattar Massoudi, yavuze ko ibyo bihano bigamije kumuca intege ngo ataziyamamaza mu matora ariko bazakora ibishoboka byose akarenganurwa.

Ati: “Aya ni amakosa agamije kumuca intege ngo ntazajye  mu matora, ariko tuzarengera uburenganzira bwe kugeza no ku munota wa nyuma.”

Zammel na Zouhair Magzhaoui ni bamwe mu bakandida bemerewe guhatana na Perezida Kais Saied mu matora azaba tariki 6 Ukwakira.

Iki cyemezo kigaragaza amakimbirane akomeje kwiyongera mbere y’amatora, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite ubwoba ko amatora ashobora kuzabamo ubujura kugira ngo   Kais Saied agume ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize abaturage ba Tunisia bagiye mu mihanda barigaragambya bamagana Perezida Kais Saied bamushinja kuba umunyagitugu, banamusaba ko yava ku butegetsi.

Related Post