Umugore witwa Niyonsaba Leonie wo mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, yahamagawe ku biro by'Akagari kugira ngo ahabwe ubufasha ahageze atungurwa no kuhasangishwa ibikoresho bye byo mu nzu aho yarari bamaze kumusenyera inzu bivugwa ko yubatse mu buryo butemewe n'amategeko.
Ibi byabere
mu Mudugudu wa Karangiro, mu Kagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe, mu
Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza
2025.
Umunyamakuru
wa BTN TV yasanze uyu mubyeyi n'abana be barindwi bicaye ku biro by'Akagari
nyuma y'aho yubatse inzuu buryo butemewe n'amategeko.
Uyu mubyeyi
avuga ko mu gitondo haje ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Gihundwe ndetse
n'umuyobozi w'umudugudu bamubwira ko afata abana bakajyana ku Kagari bakamuha
ubufasha, agezeyo utungurwa no kubona azaniwe ibikoresho bye byo mu nzu ku
Kagari.
Yagize
ati:"Nari naraye mu nzu yanjye ariko abayobozi bazindutse baza kundeba
babwira ko nakoze amakosa yo kubaka batabizi nyuma barabwira ngo baragiye
baragarukana n'abandi bayobozi.
Baje
kugaruka barambaza bati ese ufite abana nti yego, bati bangahe? Nti barindwi,
barabwira ngo abo bana nimbazane tujyane ku Kagari tubahe ubufasha. Ndababwira
nti se ibintu byanjye mbisige? Barabwira bati nta kibazo ntacyo biba. Turagenda
n'abana ku Kagari hashize akanya mbona banzaniye ibintu byanjye ku Kagari n'uko
numva n'amakuru ko bari gusenya."
Yakomeje
avuga ko yahise ashaka uko asohoka mu Kagari ariko Umunyamabanga
Nshingwanikorwa w'Akagari aramwangira ariko agiye hirya aragenda asiga abana ku
Kagari ageze mu rugo asanga inzu ye bamaze kuyisenya, bakuyeho amabati, inzugi
n'amadirushya.
Ikifuzo
cy'uyu mubyeyi ni uko bamureka akubaka kuko n'amafaranga yarari kubakisha
yayagujije muri SACCO cyane ko ataciwe amande ngo yange kuyatanga.
Ati:"Batubwiye
ngo tugume hano niho hari umutekano kurusha hariya basenye. Nyine nubatse
batabizi ariko ni kwakundi umuntu aburi uko abigenza. Ndifuza ko bambabarira
bakareka nkajya mu kibanza cyanjye."
Uyu mubyeyi
avuga ko yateye intabwe yo kujya gushaka icyangombwa bamubwira ko bitemewe
kandi amaze imyaka 17 mu bukode.
Ati:"Nagiye
gushaka icyangombwa babwira ko bitemewe kandi maze imyaka 17 mu bukode.
Amafaranga nubakishije nayo ni kariya kabanza kanjye natanzeho ingwate muri
SACCO baranguriza. Ubu nari maze kwishyuraho ukwezi kumwe muri SACCO."
Umunyamabanga
Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, avuga ko yabasabye umunyamabanga
Nshigwabikorwa w'Akagari ka Burunga ko yamushakira icumbi gusa ngo babikoze mu
rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Yagize
ati:"Hari umuturage wabatse inzu, ni inzu batangiye kubaka ejobundi mbere
ya Noheri banakomeza kuri Noheri, ariko bahagaritswe n'ubuyobozi bw'Akagari
n'ushinzwe ubutaka banga kubyumva...mu gitondo rero natunguwe no kumva ko
bakoze uko bashoboye bakomeza kubaka baranasakara, inzu bayizanamo umugore
n'abana ariko bakoze amakosa, bubatse inzu umunsi umwe bashaka no guhita
bayijyamo kugira ngo itazasenywa."
Yakomeje
avuga ko mu gitondo bamweretse amafoto y'abana bariwe n'imibu ku buryo ubwabyo
byashyiraga ubuzima mu kaga bw'uwo muryango bityo hafatwa umwanzuro wo
kuyisenya kugira ngo harengerwe uwo muryango.
Ati:"Nyuma
y'aho n'inzu twabashakiye banze kuyijyamo, batinze bameze nk'aho bigaragambije.
Ariko icyo twagombaga gukora twari twagikoze."
Umunyamakuru yavuye ku biro by'Akagari Saa 19h57' z'umugoroba, uwo mubyeyi aribwo agiye gushakirwa aho aba acumbitse n'abana be barindwi.