• Amakuru / MU-RWANDA


Umugore witwa Niyonsaba Leonie wo mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, yahamagawe ku biro by'Akagari kugira ngo ahabwe ubufasha ahageze atungurwa no kuhasangishwa ibikoresho bye byo mu nzu aho yarari bamaze kumusenyera inzu bivugwa ko yubatse mu buryo butemewe n'amategeko.

Ibi byabere mu Mudugudu wa Karangiro, mu Kagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Umunyamakuru wa BTN TV yasanze uyu mubyeyi n'abana be barindwi bicaye ku biro by'Akagari nyuma y'aho yubatse inzuu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu mubyeyi avuga ko mu gitondo haje ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Gihundwe ndetse n'umuyobozi w'umudugudu bamubwira ko afata abana bakajyana ku Kagari bakamuha ubufasha, agezeyo utungurwa no kubona azaniwe ibikoresho bye byo mu nzu ku Kagari.

Yagize ati:"Nari naraye mu nzu yanjye ariko abayobozi bazindutse baza kundeba babwira ko nakoze amakosa yo kubaka batabizi nyuma barabwira ngo baragiye baragarukana n'abandi bayobozi.

Baje kugaruka barambaza bati ese ufite abana nti yego, bati bangahe? Nti barindwi, barabwira ngo abo bana nimbazane tujyane ku Kagari tubahe ubufasha. Ndababwira nti se ibintu byanjye mbisige? Barabwira bati nta kibazo ntacyo biba. Turagenda n'abana ku Kagari hashize akanya mbona banzaniye ibintu byanjye ku Kagari n'uko numva n'amakuru ko bari gusenya."

Yakomeje avuga ko yahise ashaka uko asohoka mu Kagari ariko Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'Akagari aramwangira ariko agiye hirya aragenda asiga abana ku Kagari ageze mu rugo asanga inzu ye bamaze kuyisenya, bakuyeho amabati, inzugi n'amadirushya.

 

Ikifuzo cy'uyu mubyeyi ni uko bamureka akubaka kuko n'amafaranga yarari kubakisha yayagujije muri SACCO cyane ko ataciwe amande ngo yange kuyatanga.

Ati:"Batubwiye ngo tugume hano niho hari umutekano kurusha hariya basenye. Nyine nubatse batabizi ariko ni kwakundi umuntu aburi uko abigenza. Ndifuza ko bambabarira bakareka nkajya mu kibanza cyanjye."

Uyu mubyeyi avuga ko yateye intabwe yo kujya gushaka icyangombwa bamubwira ko bitemewe kandi amaze imyaka 17 mu bukode.

Ati:"Nagiye gushaka icyangombwa babwira ko bitemewe kandi maze imyaka 17 mu bukode. Amafaranga nubakishije nayo ni kariya kabanza kanjye natanzeho ingwate muri SACCO baranguriza. Ubu nari maze kwishyuraho ukwezi kumwe muri SACCO."

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, avuga ko yabasabye umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Akagari ka Burunga ko yamushakira icumbi gusa ngo babikoze mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati:"Hari umuturage wabatse inzu, ni inzu batangiye kubaka ejobundi mbere ya Noheri banakomeza kuri Noheri, ariko bahagaritswe n'ubuyobozi bw'Akagari n'ushinzwe ubutaka banga kubyumva...mu gitondo rero natunguwe no kumva ko bakoze uko bashoboye bakomeza kubaka baranasakara, inzu bayizanamo umugore n'abana ariko bakoze amakosa, bubatse inzu umunsi umwe bashaka no guhita bayijyamo kugira ngo itazasenywa."

Yakomeje avuga ko mu gitondo bamweretse amafoto y'abana bariwe n'imibu ku buryo ubwabyo byashyiraga ubuzima mu kaga bw'uwo muryango bityo hafatwa umwanzuro wo kuyisenya kugira ngo harengerwe uwo muryango.

Ati:"Nyuma y'aho n'inzu twabashakiye banze kuyijyamo, batinze bameze nk'aho bigaragambije. Ariko icyo twagombaga gukora twari twagikoze."

Umunyamakuru yavuye ku biro by'Akagari Saa 19h57' z'umugoroba, uwo mubyeyi aribwo agiye gushakirwa aho aba acumbitse n'abana be barindwi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments