Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera [IAFS] Prof. Yankov Kolev.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iri tsinda riri mu Rwanda aho ryitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yahurije hamwe abahanga mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n’abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, kugira ngo baganire ku iterambere ry’uru rwego muri Afurika.
Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya mbere kuko Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda mu 2023. Imirimo y’ibanze y’iki kigo ni ukuzamura urwego mu bushobozi n’ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI.
Bamwe mu bari bagize iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers n’abandi.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwiza mu gutanga serivisi zijyanye no kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, kugeza ku rwego ibihugu byo mu Karere bisigaye bikenera kuzikoresha bikarwifashisha nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Mbere y’uko RFI iba igice cy’urwego rw’ubutabera mu Rwanda, guca imanza zimwe na zimwe zasabaga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi byari bimeze nko gutera inzuzi. Ariko ubu dufite ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bishobora kujyanwa mu rukiko, ibituma ubutabera bukora neza kurushaho.”
RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n’ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n’inyandiko, gufata ibipimo by’ibiyobyabwenge n’iby’ababikoresheje n’izindi.