Türkiye: Umugabo yakatiwe igifungo cy'imyaka 865 kubera impfu z'abantu 96 bagwiriwe n'inzu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-30 04:34:27 Amakuru

Ku wa Gatanu tatiki 27 Nzeri 2024, Nibwo Inkiko zo mu gihugu cya Türkiye zakatiye igifungo cy’imyaka 865 umugabo witwa Hasan Alpargun wubakishije inzu ikaza kugwira abantu 96 bose bagapfa.

Ikinyamakuru Thearabweekly dukesha iyi nkuru cyanditse ko iki gifungo ahanini cyaturutse ku nzu y’amagorofa 14 yubatswe mu 1975 yari mu Mujyi wa Adana uri mu Majyepfo y’igihugu, yahiritswe n’umutingito wabayeho muri Gashyantare 2023, wari ufite ubukana bwa magnitude 7,8 ugahitana abantu 53,500 muri Türkiye ndetse n’abarenga 6000 bo mu gihugu cy'abaturanyi cya Syria.


Amakuru akomeza avuga ko umugabo witwa Hasan Alpargun yakatiwe igifungo ahamijwe kugira uruhare mu rupfu no gukomereka kw’abantu barenze umwe abigambiriye ndetse aza guhungira muri Chypre mu gihe umutingito wabaga cyakora nyuma aza kwishyikiriza polisi hashize icyumweru.

Mu rubanza inzobere zagaragaje ko inyubako itari yujuje ubuziranenge bw’inkingi na béton byayo bitari bigeze ku bipimo byifuzwa gusa Alpargun yireguye avuga ko inyubako yemejwe n’abayobozi bakuru.

Related Post