Gasabo: Umumotari n'umugenzi bakomerekeye mu mpanuka bikekwa ko umwe yacitse akaguru

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-01 20:14:41 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, Nibwo ku muhanda "Kacyiru-Kinamba", mu Kagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, habereye impanuka y'imodoka na moto, umumotari n'umugenzi bakomereka bikomeye.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, batangarije BTN ko yatewe nuko umushoferi wari utwaye imodoka iri mu bwoko bw'ISUZU ifite ibirango bya pulake RAA 578 M yakatiye icyinogo cyiri mu muhanda hagati ubwo yazamukaga noneho ahita asatira umumotari amusanga mu cyerekezo cye ahita agonga moto ifite ibirango bya RH 275 C, biviramo uwari uyitwaye gukomereka ndetse n'umugenzi akomereka bikomeye ku buryo kubwo ibyago ashobora kwitaba Imana. 

Bati" Impanuka yabaye turebe ndetse bamwe muri twe twari tugiye kwambuka ngo tuzamuke hariya noneho tubona imodoka ikatiye ikinogo ihita igongera moto mu cyerekezo cyayo biviramo umumotari gukomereka Cyane ndetse n'umugenzi. We ashobora no gupfa kubwo ibyago".

Aba baturage bakomeje batangariza umunyamakuru wa BTN ko umushoferi wari utwaye imodoka yahise ayisohokamo amaguru ayabangira ingata yerekeza mu gishanga nyuma yo kubona ibibaye.

Polisi y'u Rwanda, Ishami ry'umutekano wo mu Muhanda, yahise itabara impanuka ikiba ndetse hatangira gushakishwa umushoferi w'iyo modoka wari waburiwe irengero ariko biba iby'ubusa.

Umunyamakuru wa BTN yarinze ava muri aka gace ataramenya aho ibitaro abakomeretse bajyanywemo kuko n'abaganga bari baje kubitaho barinze babajyana mu mbangukiragutabara bataramenya ibitaro biri bubakire.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha Polisi y'u Rwanda, Ishami ry'Umutekano wo mu Muhanda ntibyamukundira cyakora nihagira andi makuru mashya kuri iyi mpanuka BTN izabigarukaho.

Related Post