Nyanza: Ku nkombe z’umugezi wa Mwogo hasanzwe umurambo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-04 06:52:46 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nyagatovu,  mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Nyagisozi,  mu Karere ka Nyanza, hasanzwe umurambo w’umugabo wari uri ku nkombe z’umugezi wa Mwogo.

Amakuru avuga ko byamenyekanye Saa Yine za mu gitondo, umwe mu baturage baho yari mu bikorwa byo guhinga yaje kubona umurambo w’umugabo ku nkombe z’umugezi wa Mwogo noneho atabaje hahita haza abandi baturage bahise bahagera basanga batamuzi muri uyu Murenge wa Nyagisozi, bisa nk'ibiteza urujijo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme,yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ibyayo, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane iby’uru rupfu.

Ati “Ni byo hari umurambo wabonetse ku nkombe z’umugezi wa Mwogo. Kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro we. RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, kuko twe ntituramenya ibyo ari byo.’’

Meya Ntazinda, yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo usuzumwe.

Related Post