Muhima: Baratabariza umugabo ufite ubumuga bukomoka ku nyundo yakubiswe muri Jenoside

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-05 16:38:01 Amakuru

Abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, mu Mudugudu w'Ikaze, baratabariza umugabo witwa Didier Gentil ufite ubumuga bukomatanyije bwamugizeho ingaruka zo kuteguka aho ari.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo, Didier atuyemo, yasanze aryamye hasi ku kamatora iruhande rwe hateretse akadobo n'uducupa yifashisha mu kimbo cy'ubwiherero kuko iyo ashatse kwihagarika cyangwa gukora ibikomeye aritwo yifashisha adasize umwambaro w'isuku bamubindisha.

Mu kiganiro yagiranye na Bplus TV yagarutse ku mimerere n'ingaruka z'ubumuga afite maze avuga ko kuva ubu bumuga bwaza atigeze yoroherwa na gato cyangwa ngo abone ibyishimo byibura isaha imwe kubera uburibwe.

Gentil avuga ko inzara imufatanya n'ubumuga uburibwe bukiyongera

Yagize ati" Wa munyamakuru we uko undeba undabane n'uburibwe mfite bukomoka kuri ubu bumuga bukomatanyije bwatewe n'inyundo nakubiswe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ubwo nari ingimbi. Nabayeho ndibwa mu mugongo bidahoraho ariko uko imyaka yakomeje kuza niko bwagiye bukaza umurego kugeza ubwo muri uyu mwaka wa 2024 najyaga kwivuza kwa muganga bagasanga umugongo wanjye waramaze kwangirika".

Akomeza ati" Bambwiye ko urutirigongo rutagikora neza noneho nyuma birangira haziyemo ubumuga. Ntabyishimo mpfa kubona byibura nko mu gihe cy'isaha imwe kubera ukuntu ndibwa cyane bigatuma mbura uko njya hanze kuko ndibana".

Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko kuba aba wenyine mu nzu nabwa acumbikiwemo wenyine bituma agorwa cyane ndetse nk'iyo ashatse kwihagarika cyangwa kwituma abikorera aho aryamye cyakora hari ubwo yifashisha akadobo ndetse n'agacupa anyaramo. 

Iki kibazo cye kandi kinagarukwaho n'abaturanyi be barimo Safari Pierre ukunda ku muba hafi, aho babwiye Bplus TV ko uyu mugabo azapfira mu nzu mu gihe atafashwa hakiri kare n'ubuyobozi kuko inzara n'umwanda aribyo bizamwica bityo bakaboneraho gusaba Leta gukora ibishoboka byose ngo afashwe.

Bati" Gentil ushobora kumva baguhurije bakubwira ko ibye byarangiye bitewe n'inzara ndetse n'umwanda igihe adafatiranywe ngo afashwe. Leta n'abandi bagiraneza nibakore ibishoboka byose bamufashe".

Uyu mugabo ubana n'ubumuga bukomatanyije arifuza ko ubuyobozi bwamufasha kubona inzu abamo kuko aherutse kubwirwa ko inzu arimo azayisohorwamo vuba ndetse akanashakirwa icyo kurya kuko inzara imwica akabura uwo atakira uretse nk'umudanu baturanye witwa Mushikazi umugemurira ibiryo kandi nabwo rimwe na rimwe.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kuri iki kibazo, bwatangaje ko bwakimenye kandi umurenge atuyemo wa Muhima watangiye kumufasha nkuko Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yabitangarije Bplus TV ku murongo wa telefoni.

Ati" Nibyo koko ikibazo cy'umugabo witwa Gentil Didier utuye mu Murenge wa Muhima ufite ubumuga turakizi kandi cyatangiye gushakirwa umuti. Umurenge abarizwamo wa Muhima wamwegereye hamwe n'umugabo usanzwe umufasha witwa Safari bagiye kugirana amasezerano ashake inzu yo kubamo bayishyure ndetse anafashwe mu bundi buzima".

Ntirenganya yanaboneyeho gusaba abaturage kudaceceka ibibazo byabo kugeza ubwo barembeye mu nzu kandi ubuyobozi aricyo bubereyeho.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN na Bplus TV zizabigarukaho mu makuru yazo ari imbere.

Dushimimana Elias BTN i Kigali

Related Post