Perezida Kagame yatangije Inama ya Kabiri izwi nka ‘Biashara Afrika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-09 18:45:25 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024,Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangirije i Kigali Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka ‘Biashara Afrika’, aho yayishimiriyemo abayitabiriye bose, by’umwihariko bakayitabira mu gihe Igihugu cy’u Rwanda gihanganye n’icyorezo cya Marburg.

Perezida Kagame yabijeje ko igihugu kiri gukora uko gishoboye mu guhangana n’iyo ndwara. Ati “Ariko ndashaka kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko turi gukora ibyo dushoboye byose mu kurwanya iyi virusi”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo intego zo kwishyira hamwe kwa Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika bigerweho, hakenewe kugira politiki n’imiyoborere myiza, ariko byose bikajyana no guhindura imyumvire.

Ati “Dukeneye gukosora politiki yacu, imiyoborere yacu kandi byose bitangirana n’imyumvire no kugira icyerekezo cyiza. Nk’iyo abantu bavuze Isoko Rusange rya Afurika n’ubucuruzi hagati ya Afurika, uko ari ingirakamaro n’ibindi, ikintu cya mbere kiza mu ntekerezo ni uko hatariho uburyo bw’urujya n’uruza rw’abaturage”.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa barimo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’abandi bakomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’indwara z’ibyorezo by’umwihariko icya Marburg.

Agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka itandatu ishize ari bwo i Kigali hatangiriye urugendo rwo kurishyiraho, ari na ryo rinini ku Isi.

Ati “Nyuma y’umwaka umwe, i Niamey, ibikorwa by’Isoko Rusange rya afurika byaratangijwe ku mugaragaro. Ibi bigaragaza umuhate wacu mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’ubumwe bwa Afurika, kandi Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe mu gukemura ibibazo byacu”.

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda nyinshi zashyizweho mu korohereza abikorera mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa byabo harimo no kuba Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), itanga serivisi zihendutse ku bikorera nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse by’umwihariko ubukorwa n’urubyiruko n’abagore ari inkingi y’ubukungu bwa Afurika, ashimangira ko bukwiye gukomeza gushyigikirwa kandi ntibukomeze kuba buto ahubwo bukarushaho kwaguga.

Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iyi Nama ya Kabiri ya ‘Biashara Afrika’, ivuga ku kubyaza umusaruro ahazaza h’Isoko Rusange rya Afurika, by’umwihariko ku bacuruzi bato n’abaciriritse.

Iyi nama y’iminsi itatu ihurije hamwe abantu barenga 1,200 barimo abashoramari, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga n’abandi bahagarariye ibihugu byabo.

Igamije kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishiramari, harebwa aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika bibashe kugera ku ntego byihaye.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu umunani byatangiye kubyaza unusaruro amahirwe y’iri Soko Rusange rya Afurika, aho rwohereza ibicuruzwa birimo Kawa, Icyayi, Ubuki, Amavuta akomoka kuri avoka n’ibindi mu bihugu bya Afurika.

Isoko Rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 55 byo ku Mugabane wa Afurika. Ibihugu 47 ni byo byamaze gusinyano kwemeza amasezerano arishyiraho, ariko ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye kuricururizaho.





Amafoto: Village Urugwiro

Related Post