Bamwe baturage bafite ubumuga butandukanye bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko bishimira umusaruro bakura mu Itsinda bibumbiyemo ryitwa " We never Give Up Muhima", bagasaba abandi guhuriza hamwe imbaraga kuko byababyarira inyungu zibafasha kubaho batekanye.
Iri tsinda barimo, Aba baturage bavuga ko ryabafashije kwikura mu bwigunge bigatuma bahumuka bagatekereza ku cyabateza imbere bidasabye ko batega amaboko nk'ababigize umuco.
Eugenie Twiringiyimana utuye mu Mudugudu w'Ikaze, mu Kagari ka Kabeza, yabwiye Bplus TV ko kimwe na bagenzi be bafite ubumuga kuva bagera mu itsinda ryabahinduriye ubuzima ndetse anaboneraho gusaba abagisabiriza kwitekerezaho bagatera intambwe nk'iyo bateye.
Yagize ati" Mbere yuko twishyira hamwe tugakora iri tsinda "We Never Give Up", twari tubayeho nabi ugereranyije n'ubu kuko twaburaga amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, ubwisungane se, n'ibindi nkenewe mu buzima busanzwe none ugize ikibazo gihita gikemuka hifashishijwe amafaranga twizigama".
Akomeza ati" Sinahirahira nsaba kuko mfite aho mpagaze ndetse na mbere sinari gutinyuka kuko gusaba ni ukwiyambura agaciro bityo rero abakibikora bakwiye gutera intambwe nk'iyacu bakiteza imbere".
Uzayisenga Josephine washinze iri tsinda, yatangarije Bplus TV ko intego yaryo ari iyo guhindurira ubuzima abanyamuryango nkuko nawe byamugizeho ingaruka nziza aho ashyira itafari ku iterambere ry'umuryango we.
Agira ati" Njya gushingana n'abanyamuryango tubana, iri tsinda twari tugamije kwiteza imbere, ubuzima bwacu bugahinduka ntidukomeze kuba mu bwigunge. Nkanjye nikemurira utubazo bidasabye gutega amaboko umutware wanjye cyangwa se abandi bagabo nkuko hari ababigize intego".
Ntagengwa Felecien, Perezida w'iritsinda" We Neve Give Up Muhima", ushimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bukomeje kuba hafi y'iri tsinda, avuga ko ntamunyamuryango uhezwa ku gufata imyanzuro kuko ntuteguka aho ari uba ufite uri muhagararariyemo atuma ndetse bagafata umwanya wo kubasura bakabagezaho aho rigeze n'ibiteganywa gukorwa.
Ati" Mbere na mbere ndashimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima kuko bukomeje kutuba hafi, bwaduhaye inguzanyo ya 1,000, 000 Frw, izadufasha guhanga ibikorwa bitwinjiriza amafaranga. Ikindi ni uko itsinda ryacu ridaheza abanyamuryango ku gufata ibyemezo, imyanzuro wenda kukigiye gukorwa cyangwa igiteganywa kuko turamusura tukamuganiriza nawe agatanga igitekerezo".
Itsinda We never Give Up Muhima, ryashinzwe muri Gicurasi mu mwaka wa 2024, rikaba rigizwe n'abanyamuryango 30.