• Amakuru / POLITIKI


U Rwanda rwagereranyije ibikorwa bya Perezida Ndayishimiye byo kwakira abavuga ko bavuganira Abanyamurenge n’ibyo Habyarimana Juvenal yakoreshaga umututsi witwaga Antoine Nyetera mu myaka ya 1990 na nyuma agakomeza gupfobya Jenoside yakorewe bene wabo b’Abatutsi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amashusho y’abagabo bari kumwe na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Muri ayo mashusho abo bagabo bahagarariwe n’uwitwa Charles Nteze bumvikana bavuga ko bagiye mu Burundi bajyanwe no gushimira icyo gihugu ku  bufasha gikomeje guha abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Uwo  Charles Nteze yagize ati “Tuje gushimira igihugu cy’Uburundi ku gikorwa cyiza cyabashije gukora mu gihugu cyacu ariko cyane cyane mu ntambara zagiye ziba mu karere tuvukamo twebwe abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Tukaba turi gushimira Uburundi n’umukuru wabwo ku ntambwe babashije gufata yo kurengera ubuzima bwari mu kaga.”

Akomeza avuga ko izo ntambara ziri mu gihugu cyabo zikorwa n’igihugu cy’u Rwanda kandi ngo “Kitwaza izina ryacu ry’Abanyamulenge ndetse n’izina ry’abatutsi”.

Aba bivugwa ko bari mu itsinda ryiyise Banyamulenge Global Advocacy baravuga ibi mu gihe nta munsi w’ubusa hadatangazwa inkuru zivuga ko ingabo z’Uburundi zifatanyije na FDLR na FARDC ndetse na WAZALENDO bakomeje kugaba ibitero byo ku butaka ndetse n’ibyo mu kirere byifashisha Drone mu kwica abo mu bwoko bw’Abanyamulenge babarizwa muri Teritwari ya Minembwe no mu yindi misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Congo.

Agendeye kuri ibi minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olvier Nduhungirehe yagereranyije iki gikorwa n’ibyakozwe na Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda, ati “Ubu buryo bwo gukoresha abantu bagahabwa umwanya wo kurwanya abo bakomokamo si ubwa none mu karere kacu. Uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana n’ishyaka rye rya MRND babikoze cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 mu Rwanda, aho Abatutsi batotezwaga bakanicwa hirya no hino mu gihugu bifashishije umwe mu bantu Habyarimana yakoreshaga, Antoine Nyetera.”

Kuri uru ruzinduko Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko niba aba bantu koko bakora ubuvugizi ku Banyamulenge bagombaga kujya kureba iwabo i Minembwe no mu misozi miremire (Haut Plateaux), bakirebera ubwabo ibitero bya buri munsi by’indege zitagira abapilote (drones) za FARDC bisenya amazu n’imibereho y’ababyeyi babo, ndetse bakamenya  uko hari bariyeri zishingiye ku moko zashyizweho n’ingabo z’u Burundi zigamije kubuza bene wabo b’Abanyamulenge kugera ku masoko.

Amakuru avuga ko aba bantu bagiye mu Burundi ku butumire bwa Perezida Ndayishimiye nyuma y’aho birukanwe na bene wabo mu Banyamulenge nabwo babashinja gushakira indonke mu mfu za bene wabo iyo bari bari muri Amerika.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments