• Amakuru / MU-RWANDA

Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira ingendo zayo ziva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, Rwandair yatangaje ko biteganyijwe ko izi ngendo z’indege za Kigali-Kamembe zizasubukurwa ku wa 23 Werurwe 2026.

RwandAir yatangaje kandi ko ibiciro by’ingendo zo kugenda no kugaruka bitangira ku madorali ya Amerika 99, asaga 140,000 FRW.

Ni ingendo zifasha abantu kugera vuba mu gace k’u Rwanda gacumbikiye ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Nyungwe baba abajyanwa n’ubucuruzi cyangwa kuruhuka

Izi ngendo zifasha cyane kandi abagenzi bajya mu Burengerazuba bw’u Rwanda ndetse n’abajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) banyuze ku mupaka wa Rusizi.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abagenzi bava i Kigali berekeza i Kamembe bakoresheje indege, barenze 30,000 aho biyongereyo hafi 8000 ugereranyije na 22,519 bazikoraga mu mwaka wa 2023.

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments