Perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ya EU Johan Borgstam

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-12 08:11:20 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Johan Borgstam, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, baganira ku mutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Igitekerezo cyo gushyiraho Intumwa Yihariye ya EU muri aka karere cyaturutse ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikarimo, uyu muryango ukaba wizera ko ishobora kuwufasha gutanga umusanzu mu kuyakemura.

Johan ukomoka muri Suède yabaye Ambasaderi wa EU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021.

Ambasaderi Johan afite inshingano zo gufasha Intumwa ya EU ishinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell, mu gushyira mu bikorwa politiki y’uyu muryango muri aka karere, nk’uko byemejwe n’inama yabaye muri Gashyantare 2023.

Source: Village Urugwiro

Related Post