Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, Nibwo inkongi y'umuriro yibasiye Hoteli Muhabura iherereye mu Karere ka Musanze, icyayiteye ntikiramenyekana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yahamirije itangazamakuru iby'aya makuru, avuga ko kuri ubu umuriro wamaze kuzima ariko ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko hatangiye iperereza.
Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyaba nyirabayazana w’inkongi ndetse ashishikariza abakora ubucuruzi kujya bashinganisha ibicuruzwa byabo.
Yagize ati "Icyateye inkongi y’umuriro ntikiramenyekana. Hatangiye iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro. Ibyahiriyemo biracyabarurwa agaciro kabyo ntikaramenyekana."
"Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana y’impanuka y’inkongi y’umuriro kuko itwara ubuzima bw’abantu ndetse igatera ibihombo. Turabasaba kandi gushyira ubucuruzi bw’abo mu bwishingizi."
Hotel Muhabura ni imwe mu mahoteri akomeye abarizwa mu Karere ka Musanze
Ubuyobozi bwa Hotel Muhabura buvuga ko ubwo iyi nkongi yatangiraga kuba habaye nk'igisa n'igitangaza cyatumye igabanya ubukana kuko ngo imvura yaguye ikabafasha kuyizimya byihuse ndetse na Polisi y'Igihugu, Ishami Rishinzwe Kuzimya Inkongi y'Umuriro nkuko BTN yabitangarijwe ku murongo wa Telefoni n'Umuyobozi wayo, Gaudence Rusingizandekwe.
Yagize ati" Nibyo koko inkongi y'umuriro yibasiye Hotel tubereye umuyobozi ariko turanashima Imana ko ntawayipfiriyemo. Imirimo yahise ihagarara kuko ntawayigana atibuhabwe amafunguro, ibyo anywa birumvikana rero ko turi kwisuganya ngo turebe ko twasubukura imirimo yayo abkiriya bakongera kuza kandi nabo turabihanganishije bategereze kandi mwese mudusengere".
Akomeza" Turashimira Cyane Polisi yadutabaye inkongi ikazimywa ndetse n'imvura yaguye twahoze dusaba Imana kuko yadufashije cyane. Ubwo rero sinahamya ngo ni ryari tuzongera gukora kuko hategerejwe ibizava mu iprerereza ndetse n'ibizanzurwa mu iprerereza ikindi turashimira abaturage batabaye n'itangazamakuru, abasanzwe batugana ndetse n'abandi mukomeze mwihangane munadusengera".
Hotel Muhabura ni umwe mu mahoteli akomeye cyane mu Ntara y'Amajyaruguru byu mwihariko Akarere ka Musanze ndetse ifite n’uburambe muri uyu mwuga kuko yatangiye gukora mu 1954, imyaka 70 yose ikaba ishize ikora nka hoteli.