Colonel (Rtd) Dr. Karemera Joseph wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-16 13:26:42 Amakuru

Colonel (Rtd) Dr. Karemera witabye Imana tariki ya 11 Ukwakira 2024, azize uburwayi bwa kanseri yari amaze imyaka myinshi yivuza, Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse nyuma yarwo akora inshingano zitandukanye zirimo no guhagararira igihugu cy'u Rwanda muri Afurika y'Epfo.

Nyakwigendera washyinguwe mu cyubahiro n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME na Madamu we Jeanette Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, yabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda , umusenateri n’umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Col (Rtd) Dr. Karemera yabonye Izuba ku wa 20 Gicurasi 1954. Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Yavukiye mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. Gusa kuri ubu hasigaye abana babiri.

Mu 1962 umuryango we wahungiye muri Uganda ahitwa Nakivale, ari naho yize amashuri abanza. Ayisumbuye yayize muri Kororo Secondary School, ahava ajya kwiga ubuvuzi muri Kaminuza ka Makerere.

Nyuma y’amasomo ye yagiye kuba muri Kenya, aho yakoze mu bitaro bitandukanye. Mu 1986 yasubiye muri Uganda yinjira muri National Resistance Army ndetse agira uruhare mu rugamba rwo kubohora iki gihugu.

Mu 1990, Karemera wari ufite ipeti rya Captain yafatanyije n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rwarangiye muri Nyakanga mu 1994.

Mu 1987 yashakanye na Anne Numutali bakaba bafitanye abana barindwi, abahungu bane n’abakobwa batatu bakaba bafite n’abuzukuru bane.

Yakoze muri Uganda icyo gihe kugeza Tariki 1 Ukwakira mu 1990, ubwo yifatanyaga n’abandi mu rugamba rwo kubohora Igihugu nkuko Igihe cyabyanditse dukesha iyi nkuru.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse aba Umusenateri.

Related Post