Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, Nibwo Sena y'Igihugu cya Kenya yatoye kandi ishyigikira icyemezo cyo kweguza Visi Perezida wa cyo, Rigathi Gachagua, ushinjwa kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Ni icyeme Sena yafashe nyuma yo gusanga uyu munyapolitiki Gachagua yari yarenze mu buryo bukomeye ku ngingo zirimo iya 10, 27, 73, 75 n’iya 129 z’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Sena yateranye kugira ngo yige ku bijyanye no kweguza Visi Perezida Gachagua, ndetse na we yari yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku makosa ashinjwa, ariko umuhagarariye yavuze ko yafashwe n’uburwayi ndetse akajyanwa mu bitaro, asaba ko Sena yasubika icyo gikorwa kikazaba undi munsi bo ariko bahitamo gukomeza igikorwa cyo gutorera icyemezo cyo kweguza Gachagua nubwo atabonetse ngo yisobanure, basaba abari bamuhagarariye gusohoka mu cyumba cy’Inteko Rusange, nubwo amategeko yemera ko bari kwimura icyo gikorwa kigasubukurwa undi munsi kugeza ku wa Gatandatu.
Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu nk’uko yabirahiriye nkuko Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters bibitangaza dukesha iyi nkuru.
Biteganyijwe ko Visi Perezida yeguzwa agakurwa mu nshingano noneho Perezida William Ruto akagena umusimbura we bitarenze ibyumweru bibiri.
Mu minsi ishize ni bwo Umutwe w’Abadepite watoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguza Gachagua, aho Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye batemeranya n’iki cyemezo ari 44, nyuma iyi dosiye yahise yoherezwa muri Sena kugira ngo na yo iyifateho umwanzuro.