Gakenke: Batatu bagwiriwe n'igiti mu kirombe umwe ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-20 11:54:42 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, Nibwo mu kirombe cy'amabuye y'agaciro giherereye mu Kagari ka Rukore, mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, habereye impanuka, yateje urupfu rw'umusore w'imyaka 18 wagwiriwe n'igiti.

Amakuru avuga ko ubwo abasore batatu bubakiraga icyo kirombe cy'amabuye y'agaciro, baje kugwirwa n'igiti bari bari gukoresha maze babiri barakomereka mu gihe umwe ubwo yajyanywaga ku bitaro kwitabwaho kubwo amahirwe make yaje guhita yitaba Imana.

Abo babiri bagihumeka bahise bajyanywa kuvurwa mu Kigo Nderabuzima cya Cyabingo ni Ngaruyimana Bagaragaza na Niyonzima Emmanuel ariko uwitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga ni Hategekimana Aimable nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Cyubahiro Félicien yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Yagize ati "Ni impanuka y’abantu bapariraga ikirombe, guparira ni ukucyubakira, igiti kiramanuka gikubita batatu muri bo, aho umwe cyamukomerekeje cyane bimuviramo n’urupfu, ariko abandi babiri bameze neza aho bari ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo".

Akomeza ati "Abo babiri bari kwa muganga, biragaragara ko batakomeretse cyane, bameze neza, ariko k’ubw’ibyago umwe yahise apfa bakimugeza ku Kigo Nderabuzima".

Gitifu Cyubahiro wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yanavuze ko icyo kirombe ari icya Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa CMC (Cyabingo Mining Company), avuga ko ngo iyo Kampani iri mu bwishingizi.

Mu butumwa bwe, Cyubahiro Félicien yageneye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Gitifu Cyubahiro yabasabye gukomeza gukumira impanuka aho muri iki gihe cy’imvura, mu birombe hakomeje kubera impanuka zitunguranye, asaba ko abafite kampani zicukura amabuye y’agaciro bajya babanza gukora inyigo ku bikorwa bakorera mu birombe byabo, mu rwego rwo kurinda abakozi impanuka.

Related Post