Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, Nibwo mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu Karere Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Kagari ka Kavumu, Umudugudu wa Nyamagana B, hasanzwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yabonetse ubwo umuturage yahanyuraga akamubona, maze ahita amenyesha inzego z’ibanze, na zo zikabishyikiriza inzego z’umutekano, maze zagera ku cyuzi zigasanga uwo murambo ari uw’umugabo ndetse ko ajya mu cyuzi yasize inkoni, amafaranga ibihumbi bibiri n’inkweto za parasitike benshi bita bodaboda ku nkombe z’icyuzi, indi mpamvu yashimangiraga ko yiyahuye yabitekerejeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko nubwo byabanje kugorana kubona imyirondoro ya nyakwigendera, ariko babifashijwemo na simukadi yari mu mufuka w’imyenda yari yambaye, byatumye bamenya inkomoko ye.
Ati “Babonye nimero z’umugore we muri simukadi yasanzwe mu myenda ye, bayihamagaye aritaba. Yavuye iwe avuga ko agiye kwivuze i Huye, akaba yavukaga mu Karere ka Ruhango.’’
Yongeyeho ati “Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo gushyikirizwa abo mu muryango we ngo ube washyingurwa.”
Si ubwa mbere iki cyuzi gikoreshwa n’abantu mu mugambi wo kwiyambura ubuzima, ibituma abaturage basaba ko ubuyobozi butangira gushaka umuti kuri iki kibazo.