Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Umuryango muri Qatar

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-30 18:57:33 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, Nibwo i Doha muri Qatar, Hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Umuryango izwi nka International Year of the Family, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame wahageze ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira.

Iyi Nama ibaye ku nshuro ya 30, izarangira tariki ya 31 Ukwakira 2024, iri kubera mu nyubako ya ’Qatar National Convention Center’, Yitabiriwe n’abasaga 2000 biganjemo abari mu myanya ifata ibyemezo, abashakashatsi, urubyiruko n’abandi bashinzwe umuryango bo mu bihugu bisaga 80.

Mu bandi bitabiriye iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda, harimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azagira uruhare mu kiganiro cyiswe ’Breaking the Cycle: Overcoming the Poverty Trap’ kizaba kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024. Iki kiganiro kizagaruka ku isano y’ibibazo byugarije umuryango n’ubukene.

By’umwihariko muri iki kiganiro, haraganirwa ku ngaruka zo gushyingira abana batujuje imyaka y’ubukure, ibituma imiryango ishora abana mu gushyingirwa bakiri bato, ingamba zashyizweho mu guhangana n’icyo kibazo n’ibindi.

Muri iyi nama kandi iraganirwamo ingingo zirimo impinduka mu ikoranabuhanga ku Isi, ibijyanye n’abimukira, imihindagurikire y’ibihe, ubwiyongere bw’abaturage n’ingaruka bigira ku iterambere ry’umuryango.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iyi nama ihuye neza na politiki y’iterambere u Rwanda rushyize imbere.

Ati “Insanganyamatsiko y’iyi nama ihuye neza na gahunda u Rwanda rwihaye y’iterambere rishingiye ku miryango. Twishimiye kuyitabira kugira ngo tuganire kandi twigire ku bandi kuko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi kugira ngo tugere ku Ntego z’Iterambere Rirambye."

Dr. Sherifa Noman Al-Emadi, Umuyobozi w’Ikigo ’Doha International Family Institute’ ari nacyo cyateguye iyi nama, yashimiye Madamu Jeannette Kagame witabiriye, agaragaza ko ari ingenzi kubana na we muri iyo nama ngo asangize abandi uburyo bwakoreshejwe mu guteza imbere umuryango mu Rwanda.

International Year of the Family ni inama yatangijwe na Loni mu 1994, hagamijwe kwimakaza umuryango nk’umusingi wa sosiyete hirya no hino ku Isi, ari nako hashyirwa imbere gahunda zigamije kuwuteza imbere.

Binyuze mu muryango yashinze wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere umuryango zirimo uburezi, ubuzima n’imibereho myiza kandi byose bikibanda ku baturuka mu miryango itishoboye nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu myaka 23 Imbuto Foundation imaze ishinzwe, yafashije kwiga abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse n’abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato, hakorwa ubukangurambaga butandukanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Related Post